Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Abashinja Beatrice Munyenyezi gukora jenoside batangiye kumvwa
Y ves Bucyana
B BC Gahuzamiryango
Urukiko mu Rwanda rwatangiye kumva abatangabuhamya bashinja Beatrice Munyenyezi ibyaha bya jenoside barimo uwavuze ko uyu uregwa ubwe yashatse kumwica akarokoka.
Mu iburanisha rishize, urukiko rwari rwafashe umwanzuro ko abatangabuhamya baza kumvwa mu rukiko imbona nkubone nkâuko uregwa yari yabisabye, uyu munsi bahageze bamwe basaba kumvwa mu muhezo.
Beatrice Munyenyezi woherejwe mu Rwanda nyuma yo kurangiza igihano cyo kubeshya inzego zâubutegetsi za Amerika, yongeye gusubiramo ko atifuza ko hari abatangabuhamya bamushinja bari mu muhezo ngo batamenyekana.
Ni nyuma yâuko abatangabuhamya baje kumushinja none kuwa kane bamwe basabye ko batanga ubuhamya bwabo ariko batamenyekanye, nubwo amazina yabo yari amaze gusomwa mu rukiko.
Abunganira Munyenyezi bibajije impamvu abo batangabuhamya bashaka kumvwa mu muhezo kandi amazina yabo yari amaze gutangazwa mu rukiko.
Ubushinjacyaha buvuga ko ibisabwa nâabatangabuhamya bwazanye byemewe nâamategeko.
Mu gushimangira impamvu basaba umuhezo, umushinjacyaha ati: âMu byaha tumurega harimo gusambanya abagore nâabakobwa, ibaze haramutse hari umutangabuhamya ujya kuvuga uburyo yasambanyijwe, akabivuga mu ruhameâ.
Urukiko rwanzuye ko batatu basabye gutanga ubuhamya mu muhezo babyemerewe, naho babiri bemeye gutanga ubuhamya ku mugaragaro nabo bakabikora. Aba nibo bahereweho.
ConsolĂ©e Mukeshimana yavuze ko muri jenoside yajyanywe na muramu we kuri Hotel Ihuriro yari mu mujyi wa Butare akahahurira na Munyenyezi ari kumwe nâumugabo we Sharom Ntahobali na nyina [wâumugabo we] wari minisitiri, Pauline Nyiramasuhuko, Munyenyezi ubwe akamwaka indangamuntu, ariko Mukeshimana ngo ntayo afite.
Mukeshimana avuga ko yari yajyanywe na muramu we kugira ngo asabe Nyiramasuhuko â bari baziranye - ko yamuhungisha akamugeza ku mupaka wâAkanyaru.
Uyu mutangabuhamya yavuze ko Munyenyezi yari yambaye imyenda ya gisirikare kandi afite imbunda, ko bari aho yiboneye uyu uregwa ategeka Interahamwe gufata ku ngufu abanyeshuri bâabakobwa batanu ba kaminuza bari bahazanywe.
Yongeraho ati: â[nanjye] Munyenyezi yaramfashe ashaka kunyiyicira.â
Uyu avuga ko muramu we wari wamujyanye kuri iyo hotel gushaka uko amuhungisha yamubwiye ko Munyenyezi bamuhimbaga Commando.
Munyenyezi nâabunganizi be bagendaga babaza ibibazo uyu mutangabuhamya bishingiye ku buryo amuzi, uko yamubonye icyo gihe, nâahandi yaba yaramubonye.
Munyenyezi yavuze ko uyu mutangabuhamya yaje no kumushinja muri Amerika ariko ngo âyaba yaribagiwe ibyo yahavugiyeâ kuko arimo âkunyuranyaâ nâibyo yavugiye muri Amerika.
Undi mutangabuhamya witwa Bigirimfura Charles wari umusirikare mu ngabo zatsinzwe akaba nâumunyeshuri mu ishuri rya gisirikare rizwi nka ESO, yavuze ko nawe azi Munyenyezi kuri Hotel Ihuriro kuko ngo yahagendaga (Charles) buri munsi.
Yavuze ko azi kandi Munyenyezi kuri bariyeri mu mujyi wa Butare aho yabaga ari kumwe nâInterahamwe yambaye ikoti rya gisirikare kandi afite imbunda, ati: âyatangaga nâamategekoâ.
Bigirimfura yavuze ko ibya Munyenyezi ari ibyo azi we ubwe kuko muri jenoside bahuraga bakaganira.
Bigirimfura nawe yagiye gushinja Munyenyezi akiri muri Amerika, uyu uregwa yavuze ko ibyo Bigirimfura nawe avugira muri uru rukiko bitandukanye nâibyo yabwiye abacamanza muri Amerika.
Urubanza rwakomeje humvwa abatangabuhamya batatu basabye kumvirwa mu muhezo.