Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ni ku yihe myaka umwana akwiye gutunga smartphone?
Smartphone zimaze kuba nyinshi mu bana, nko mu Bwongereza 91% byâabana bâimyaka 11 barazifite. Ariko se umwana hari icyo abura iyo ntayo afite â cyangwa hari icyo bimwungura gihambaye?
Ni amayirabiri akomeye ariho muri iki gihe. Ukwiye guha umwana wawe smartphone, cyangwa kuyimushyira kure akabanza agakura?
Nkâumubyeyi, ntukwiye kumva ko telephone ari ikintu kigiye kuzanira umwana wawe amabi yose ashoboka. Gusa hari ingaruka zishobora kumubaho zikwiye gutuma utekereza kutayimuha. Ndetse n'ibyamamare bimwe ibi byabibonye nkâikibazo. Madonna yavuze ko yicuza guha abana be bakuru telephone ku myaka 13.
Ku rundi ruhande, nawe ubwawe ufite telephone igufasha muri byinshi mu buzima â kuva ku guhamagara hafi na kure kugera ku guhaha no gufata amafoto. None niba abigana nâumwana wawe nâinshuti ze bose barimo kuzitunga, uwawe we ntazacikanwa?
Hari ibibazo byinshi bitarabonerwa ibisubizo ku ngaruka zâigihe kirekire za telephone nâimbuga nkoranyambaga ku bana nâabari mu myaka cumi naâŠ, ariko ubushakashatsi bwakozwe kugeza ubu bwerekana ingaruka nâinyungu zabyo.
Mu Bwongereza, imibare yâikigo kigenzura itumanaho, Ofcom, yerekana ko abana benshi bagera ku myaka 11 batunze telephone, imibare yazamutse iva kuri 44% ku myaka icyenda igera kuri 91% ku bafite imyaka 11.
Muri Amerika, 37% byâababyeyi bâabana bari hagati yâimyaka icyenda na 11 bavuga ko batunze telephone zabo. Naho inyigo yakozwe mu bihugu 19 byâi Burayi yerekana ko 80% byâabana bari hagati yâimyaka icyenda na 16 bakoresha telephone bajya kuri internet buri munsi, hafi buri munsi.
Candice Odgers, umwalimu wa âpsychological scienceâ muri kaminuza ya California muri Amerika ati: âTujya kugera ku bâimyaka hafi 18 dusanga 90% bafite telephone.â
Candice avuga ko âubushakashatsi bwinshi bwabonye nta huriro riri hagati yâimbuga nkoranyambaga nâubuzima bwo mu mutwe ku ngimbi nâabangavu (adolescents)â, ko ubushakashatsi bwabonye iryo huriro ingaruka bwabonye â mbi cyangwa nziza â ari ntoya.
Uzi neza ingaruka zabyo ni uri hafi cyane yabo
Ubundi bushakashatsi bwakozwe na Amy Orben, inzobere muri âpsychologyâ wo muri kaminuza ya Cambridge mu Bwongereza, buvuga ko nubwo hari ingaruka runaka zabonetse ku bana bakoresha iri koranabuhanga, ariko ko bigoye kugeragaza ingaruka zose mu byavuye mu bushakashatsi.
Orben ati: âHari urunyurane runini rwâingaruka mbi zabonetse.â Yemeza ko ibi nanone biterwa na buri mwaka ku giti cye nâimibereho ye. Ati: âUmuntu wenyine ubimenya neza ni umuntu ubegereye cyane.â
Nubwo bwose ubushakashatsi bushobora kwerekana ibindi, hashobora kuba hari abana bahura nâingaruka zo gukoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa âappsâ zimwe na zimwe â kandi ni ingenzi ko ababyeyi bamenya ibi, bakagira icyo bafasha.
Umwanya munini, abana bakoresha telephone zabo mu kwandikirana, kuvugana nâinshuti nâumuryango.
Candice Odgers ati: âUbashije kumenya neza abo abana bavugana nabo kuri internet, byafasha. Ariko ntekereza ko hari nâigitekerezo ko turimo kubura abana bahugiye muri telephone â kuri bamwe ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye, ariko abenshi baba bari kuganira, guhana ibitekerezo, nâibyo bamenye.â
Mu byâukuri, nubwo smartphones kenshi arizo zituma abana batajya hanze mu bandi, ubushakashatsi muri Denmark bwerekanye ko ku bana bari hagati yâimyaka 11 na 15 telephone zibaha ubwigenge bigaha ababyeyi ikintu cyâumutekano ko abana babo bazabasha kumenya kwikura mu bintu batamenyereye. Abana bavuga ko telephone zabafashije mu kumva umuziki, no kuganira nâababyeyi nâinshuti.
Ariko birumvikana ko guhora uvugana nâinshuti nabyo bitabura ingaruka zabyo.
Mu ntangiriro zâuyu mwaka, Orben nâabakorana nawe batangaje inyandiko yerekana uko imbuga nkoranyambaga zihuzwa no kuba abana bazijyaho babura âkunyurwa nâubuzimaâ â mu gihe cyâimyaka yâubugimbi.
Mu kwiga amakuru yâabantu 17,000 bari hagati yâimyaka 10 na 21, abashakashatsi babonye gukoresha cyane imbunga nkoranyambaga ku bakorwa bari hagati yâimyaka 11 na 13, naho ku bahungu ari hagati ya 14 na 15, umwaka wakurikiyeho babonyweho âkutanyurwa nâubuzimaâ; ikinyuranyo nacyo cyari ukuri, gukoresha izo mbuga gacye kuri iyo myaka byagaragaje kunyurwa cyane nâubuzima mu mwaka wakurikiyeho.
Ababyeyi bagomba kumenya amakuru nkâaya mu gihe bagiye gufatira abana ibyemezo â ariko bakanamenya ko impinduka mu mikurire zishobora gutuma abana bagirwaho ingaruka mbi nâimbuga nkoranyambaga. Urugero mu gihe cyâubugimbi, ubwonkora burahinduka cyane, kandi ibyo bigira uruhare mu buryo abakiri bato biyumva nâibyo bakora â harimo kuganzwa nâimbuga nkoranyambaga, urukundo nâibindi.
Orben ati: âKuba mu bwangavu ni igihe gikomeye cyo gukura, urebera cyane ku nshuti, kandi wita cyane kubyo abandi batekereza kuri wowe. Kandi uko imbuga nkoranyambaga ziteye â ni uguhuza abantu no kuvuga kubyo babonye â bishobora gutera umujagararo (stress) mu buryo runaka.â
Mu gihe ubushakashatsi bwatanga ibitekerezo ku babyeyi ku cyemezo cyo kugurira abana telephone, ntabwo butanga igisubizo kirashe ku kibazo cya âni ryari?â.
Orben ati: âNtekereza ko mu kuvuga ko ibi bintu bikomeye, mu byâukuri bisunikira iki kibazo ku babyeyi. Ariko bishobora kuba icyemezo cyâumuntu (umubyeyi) ku giti cye.â
Ikibazo cyâingenzi ababyeyi bagomba kubaza, nkâuko Candice Odgers abivuga, ni âTelephone ifasha iki umwana, cyangwa umuryango?â
Ku babyeyi benshi, kugurira umwana telephone ni umwanzuro woroshye. Candice ati: âKenshi, ababyeyi nibo ubwabo bifuza ko abana babo batunga telephone kugira ngo bajya bavugana mu munsi, kandi bakagenzura abo bavugana.â
Anja Stevic, umushakashatsi mu itumanaho muri kaminuza ya Vienna muri Autriche we avuga ko ku bana âtelephone ibaha ikintu cyâubwigenge nâinshinganoâ.
Ati: âIki ni ikintu ababyeyi bakwiye kwitaho: Ese abana bageze aho koko bafata inshingano ku buryo batunga telephone zabo?â
Shyiraho igihe cyo kurebera hamwe ibyo afite muri telephone
Umushakashatsi Sonia Livingstone avuga ko mu gihe ababyeyi babuze uburyo bwo kugenzura telephone zâabana babo nâibyo bazikoresha bitera amakimbirane hagati yabo nâabana kubera icyo gikoresho.
Agira ati: âIyo mbaza abana, ngenda numva ko ababyeyi babaha amabwiriza yâibyo bareba na apps bashyiraho. Ntekereza ko ari ikintu gishobora kuba ari cyiza cyane.â
Ababyeyi bakwiye, urugero, gufata igihe cyo gukina imikino nâabana babo kuri telephone kugira ngo bamenye neza ko iyo mikino bayikunda, no gushyiraho umwanya runaka wo kureba bari kumwe ibiri kuri telephone zabo.
Candice Odgers ati: âHari urugero runaka rwo kugenzura, ariko hagomba kubaho kuvugana no kudahishanya, kugira ngo ubafasha mu byo bareba nâibyo bahura nabyo kuri internet kimwe no hanze yayo.â
Mu gushyiraho amabwiriza ya telephone â nko nkutayijyana mu cyumba cyo kuryamamo nijoro â ababyeyi nabo bakwiye kugenzura batibeshya uko nabo ubwabo bakoresha telephone.
Livingstone ati: âAbana banga uburyarya. Banga kubuzwa ikintu ababyeyi babo bo bakora, nko gukoresha telephone cyangwa kuyijyana kuryama.â
Buri mwana wese yigira gukoresha telephone ku mubyeyi we. Raporo yâIburayi ku ikoreshwa ryâikoranabuhanga mu bana kuva bavutse kugera ku myaka umunani yerekanye ko abo muri icyo kigero barebera cyane ku babyeyi babo uburyo bakoresha ikoranabuhanga.
Iyi raporo ivuga ko ababyeyi bamwe batungurwa no gusanga abana babo bo muri icyo kigero bazi zimwe muri za âpasswordsâ zabo kandi bashobora gukoresha telephone zâababyeyi bonyine.
Amaherezo, igihe cyo kugurira umwana smartphone ni umwanzuro ugomba kwigwaho nâumubyeyi ubwe. Kuri bamwe, icyemezo gikwiye ni ukutayigura â hagakoreshwa ubundi buryo umwana atazagira ibimucika.
Livingstone ati: âAbana bâintyoza kandi bazi kubana nâabandi bashaka uburyo bwabo bakabana nâabandi. Kandi urebye ubuzima bwabo ahanini ni ubwo ku ishuri, kenshi barabonana uko byagenda kose.â