Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
U Rwanda ruzakira ryari ibikomere bya jenoside?
- Umwanditsi, Samba Cyuzuzo
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
- Igihe co gusoma: iminota 6
Jenoside ni kimwe mu bintu bibi kurusha ibindi bishobora kuba ku bwoko bwâabantu, amabi ayikorerwamo akabonwa nâamaso, akumvwa nâamatwi. Abasigara nyuma yayo bagira ingaruka zishobora kumara ibiragano (generations), nkâuko inzobere zibivuga.
Muri Jenoside yo mu Rwanda abari bagamije kurimburwa ni Abatutsi nâabandi bose badashyigikiye ubwo bwicanyi ndengakamere bwakozwe, kuba yarateguwe ikanashishikazwa na bamwe mu basirikare, abashoramari, n'abanyapolitike bo muri leta byatumye abaturanyi bica bagenzi babo basaga ibihumbi magana umunani mu minsi 100 gusa.
Kuburira: Iyi nkuru irimo ubuhamya bumwe bushobora gukomeretsa imitima yoroshye
Imyaka 30 nyuma yayo, ubushakashatsi buheruka buvuga ko mu Rwanda umuntu umwe kuri batanu afite ibibazo byâindwara zo mu mutwe, âmu barokotse jenoside iyo mibare yikuba inshuro eshatu cyangwa enyeâ, nkâuko bivugwa na Dr Darius Gishoma ukuriye ishami ryâubuvuzi bwâindwara zo mu mutwe mu kigo cya leta gishinzwe ubuvuzi, Rwanda Biomedical Center (RBC).
Indwara zo mu mutwe ni ibisanzwe kandi ziboneka no mu bindi bihugu, ariko indwara zo mu mutwe nkâingaruka ya jenoside ni igikomere kinini gishobora kumara imyaka irenga 100 nyuma yayo kitarakira neza, nkâuko inzobere zibivuga.
Izo ndwara zigizwe ahanini nâihungabana zibasira cyane abarokotse jenoside ndetse nâabantu baba baragize uruhare rutaziguye mu kwica, nkâuko bivugwa nâikigo BioMed Central cyo mu Bwongereza cyakoze ubushakashatsi ku ngaruka za jenoside mu Rwanda ku barokotse, abahoze bafunze baregwa jenoside, nâabana b'izo mpande zombi.
Bene izo ndwara, nkâingaruka ya jenoside, mu myaka ya vuba ishize zatangiye kuboneka no mu bantu bavutse nyuma ya jenoside, batigeze bayibamo.
Albertine Iyamubonye wâimyaka 24 wo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro, mu burengerazuba bw'u Rwanda, buri gihe mu bihe byo kwibuka jenoside agira ihungabana rikomeye, nyamara nâumuryango we ntufite ubushobozi bwo kumuvuza.
Ni ibikomere biteye bite?
Dr Gishoma yabwiye BBC ati: âIndwara tubona cyane mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi bagana serivisi zâindwara zo mu mutwe ni ihungabana cyangwa se Post Traumatic Stress Disorders (PTSD).
âIkiyigaragaza cyane ni uko ibintu byâindengakamere bibi umuntu aba yarakorewe, yarabonye, yarumvise, ubwenge bumera nkaho bubibika ariko ntibubyakire, hanyuma nko mu gihe cyo kwibuka bikagaruka nkâaho birimo kuba ako kanya.â
Delphine Uwineza, wo murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi, hagati mu gihugu, jenoside yabaye afite imyaka umunani, we na murumuna we yabasanze kwa nyirakuru ubyara nyina, murumuna we yarishwe ariko we aza kurokoka, nyuma yahuye nâihungabana rikomeye kugeza mu myaka micye ishize aho yabonye inzobere zâabavuzi zimwitaho, atangira koroherwa.
Yabwiye BBC ati: âIkibazo nagize ni uko mama yari Umuhutukazi, papa ari Umututsi. Kwa nyogokuru bahoraga batwita [we na murumuna we] ubwoko bubi, tutanazi ubwoko bubi icyo ari cyo.â
Uwineza yapfushije se na benshi mu bo mu muryango wa se, agira agahinda gakabije kwibuka ko âinterahamwe zanze kunyica zivuga ngo wowe nyokuru(nyogokuru) azakwiyicira amaraso yawe azamubazweâ.
Avuga ko muri jenoside yoherezwaga gutashya/gutora inkwi, akajya mu ishyamba ahiciwe Abatutsi. Ati: âNirirwaga muri za ntumbi, nkabona bamwe nari mbazi, nkumva bimbereye urujijo, nkaza kugenda ntahukanye inkwi, nkakubitwa, nyogokuru akambwira ko azanyica.â
Jenoside irangiye, Uwineza yabayeho nkâumukozi wo mu rugo, aho avuga ko yahuye nâibibazo byo gufatwa ku ngufu ku buryo bukabije, nyuma aba mu bigo byâimpfubyi bitandukanye i Butare aho yagiraga ihungabana rikabije, mbere yo gushaka umugabo, aho no mu rugo rwe avuga ko atagize amahoro yari yiteze.
Ati: âNabayeho nanze ubuzima, nkafatwa nâihungabana rirenze iryo nari mfite kuko numvaga gupfa bindutira kubaho. Kugera ubwo mfashe icyemezo cyo kwiyambura ubuzima kugira ngo ndangize akababaro kanjye.â
Ibikomere mu bavutse nyuma ya jenoside
Dr Gishoma avuga ko igice kinini cyâababonye nâabarokotse jenoside ari abubatse ubudaheranwa bagakomera, ariko âhari abantu bamwe bitewe nâibyo bakorewe, nâibyo babonye, batabashije kongera kubaka ubuzima bushyashya bagakomeza [guhungabana] yewe bikaba bishobora no kumera nkâibihererekanwa.â
Yongeraho ati: âDusigaye tunabibona mu gihe cyo kwibuka, nko mu 2023 serivisi zâubuzima zakiriye abantu bagera ku 170 bavutse nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, bivuga ko ari ikibazo tugikomeza kwitaho.â
Dr Gishoma asubiramo ubushakashatsi bwakozwe nâinzobere zâAbanyarwanda bwerekanye ibimenyetso byâihungabana mu myitwarire no mu misemburo yâubwoba ku bana bavutse ku babyeyi barokotse jenoside, ati: âBivuga ko hari ikintu kigera ku bana bitanzwe mu mibiri no ku mibereho.â
Albertine Iyamubonye wâi Rutsiro yavutse mu mwaka wa 2000, mu myaka hafi 10 ishize ubwo yari umwana wâumwangavu, abishe ababyeyi nâabavandimwe ba se, berekanye aho babajugunye, kuva icyo gihe ubuzima bwe bwarahindutse.
Ati: âBabajije Papa bati âese urashaka ko dutumira abacitse ku icumu bakagufasha gutunganya iyi mibiri ikazashyingurwa mu cyubahiro nâabandi?ââ
Se yaranze asaba ko iyo mibiri ayiyogereza we nâumukobwa we Iyamubonye bonyine. Bombi bogeje ayo magufa ya sekuru nâabavandimwe ba se, ariko ntibyarangiye neza.
Iyamubonye ati: âPapa akampereza umubiri wa papa we, ati âuzi ko uwo mubiri urimo koza ari uwa sogokuru wawe? Ubwo rero numva bitangiye kujya bindya ahantu nkajya mboza ndimo kurira.
âTugeze ku mubiri wa gatatu biranga ndahwera, ngwa nkâigihumure no kuzanzamuka biranga, banjyana ku bitaroâŠ.â
Kuva icyo gihe kugeza ubu, buri gihe mu bihe byo kwibuka Iyamubonye agira ihungabana rikomeye, rirangwa no kwiheba, ubwoba, kurira cyane, no kudasinzira. Kandi kugeza ubu ntarabona ubuvuzi bukwiriye.
Ati: âBanjyanye ku Kibuye [ku bitaro bikuru] bampa âtransiferiâ yo kujya i Ndera [i Kigali], ariko papa aravuga ngo ânta mafaranga afiteâ. Yaranganirizaga nkabyumva, kandi koko nawe uba ubibona ko atabishoboye.â
Delphine Uwineza yabyaye abana batatu, abahungu babiri nâumukobwa umwe. Umwe mu bana be nawe yagaragaje ibimenyetso byâihungabana.
Gusa Uwineza nâumwana we bo babonye ubuvuzi bwâinzobere. Ati: âMuri uko kwivuza kwanjye no kugenda abaganga banganiriza bambaza utuntu twose, baje kumbaza nâamakuru yâabana ndayababwira.
âUmwana na we ndamujyana na we batangira kumukurikirana, aho bigeze ubu bigenda biza.â
Ubushakashatsi bwa BioMed Central bwasanze abavuka ku barokotse jenoside bagaragaza ibimenyetso byâindwara zo mu mutwe kurusha abavuka ku bahoze ari imfungwa zarezwe gukora jenoside.
Umuhate n'icyuho mu kuvura indwara zo mu mutwe
Mu myaka itanu ishize abagana serivisi zâubuzima bwo mu mutwe bariyongereye. Mu gihe mu 2018 abasabaga izo serivisi kwa muganga bageraga ku 10,400 ku mwaka, mu 2022 - 2023 bageze ku 300,000.
Dr Gishoma ati: âHabayeho kwiyongera kwâahatangirwa serivisi zâubuzima bwo mu mutwe ndetse nâubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kujya kwivuza izi ndwara.
âByatumye abantu bagera ku 38,000 ku mwaka bajya kwa muganga gusaba serivisi zâubuzima bwo mu mutwe ku nshuro ya mbere.â
Mu gihe nyuma ya jenoside hari ibitaro bimwe gusa â ibitaro bizwi nka Caraes Ndera i Kigali â bivura indwara zo mu mutwe, nâabaganga bacye, nkâuko Dr Gishoma abivuga, ubu hari impinduka.
Ishusho y'ubuvuzi bw'indwara zo mu mutwe mu Rwanda:
Dr Gishoma ati: âTuracyafite byinshi byo kubaka, ariko nâaho bigeze umuntu yabyishimira. Kwigisha abaganga bâinzobere bifata igihe.
âAriko baziyongera kuko ubu kaminuza yâu Rwanda muri 'college' ya 'medicine', ariya mashami yose ubu arahariâŠnavuga ko nko muri 2030 cyangwa yewe na mbere yaho imibare dufite izaba yariyongereye cyane.â
Ese u Rwanda ruzakira ibi bikomere?
Ubushakashatsi butandukanye, burimo ubwakozwe na Kevin Barnes-Ceeney, Lior Gideon, Laurie Leitch na Kento Yasuhara, buvuga ko bishobora gufata hagati yâibiragano (generations) bibiri cyangwa bitatu byâabantu â ni ukuvuga hagati yâimyaka 50 na 100, cyangwa no hejuru yayo, kugira ngo ibikomere byo mu mutwe nkâingaruka za jenoside bikire.
Mu Rwanda, uretse icyuho kigihari mu buvuzi - nubwo hari intambwe iboneka yatewe â ubukene nâubushomeri mu rubyiruko ni bimwe mu bishobora gutuma ibyo bikomere bidakira vuba, nkâuko biboneka mu buzima bwa bamwe mu babifite.
Iyamubonye ati: âNakubwiye ngo nâikibazo cyâimibereho [mibi] kizamo, cyafatirana nâuko mu mutwe ntameze neza bikaba bibi kurushahoâŠNdi wa muntuushobora kumara iminsi itatu ntarasinzira. Nkarara ndira.â
Uwineza we afite icyizere ko amaherezo azakira neza, icyizere akivana mu bana be bâimyaka hagati ya 12 na 16 kandi âbâabahanga mu ishuriâ.
Ati: âRero nubwo atari 100% ariko ngenda ngerageza, mba numva abana banjye nababona barakuze ari abagabo, nâumukobwa ari umugore. Rero ubu numva noneho nkunze ubuzima.â