Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Icyamamare Tyla cyo muri South Africa: âEse uyu mukobwa yavuye he?â
- Umwanditsi, Mark Savage
- Igikorwa, Umunyamakuru wa muzika wa BBC
Rimwe na rimwe indirimbo imwe niyo gusa uba ucyeneye nkâumuhanzi. Muri uyu mwaka, Tyla yabonye iye.
Uyu mukobwa wo muri Africa yâEpfo indirimbo imwe yise Water yamugize icyamamare, ubu amaze kumenyekana kandi arakunzwe henshi ku isi.
Tyla wâimyaka 21 ati: âNkiyirangiza, naravuze nti âiyi irarenzeâ. Nisanze nanjye nyumva buri kanya. Ubusanzwe iyo umuhanzi yumva indirimbo ye kenshi arayirambirwa. Ariko sinigeze nyirambirwa.â
Ibyo yibwiraga byari ukuri. âWaterâ yaje mu ndirimbo eshanu za mbere zikunzwe mu bihugu byinshi, irangiza 2023 ariyo ndirimbo ya Afrobeats yacuranzwe kurusha izindi kuri Spotify.
Muri Amerika, Tyla yabaye umuhanzi wa mbere wo muri Africa yâEpfo uririmba wenyine winjiye kuri Billboard charts mu myaka 55 ishize, ndetse yarangije uwo mwaka ashyizwe mu bashoboraga kwegukana igihembo cya Grammy muri âbest African music performanceâ.
Uku kuzamuka kwe kwatumye anaba uwa kane ku rutonde rwa BBC Sound Of 2024 â ruteganya abahanzi bazaranga amezi 12 akurikiyeho muri muzika.
Mu kiganiro na BBC kuri Zoom ari i Los Angeles, Tyla yagize ati: âNdi hejuru yâUkwezi. Ndishimye kandi ndashima cyane ko nabashije kuza mu bahanzi beza. Ni ibintu byiza!â
None, indirimbo imwe niyo uba ukeneye gusa? Tyla avuga ko kuri we nâizindi âhitsâ nyinshi ziri mu nzira.
Ati: âIntego yanjye iteka ni imwe, ni ukuba umwe mu bakomeye cyane kwâisi muri pop. Ndi umuntu wâinzozi zikomeye, hari uburyo nakomeje kwizera ko ibintu nkâibi bizambaho.â
Intangiriro...
Yavukiye anarererwa i Johannesburg mu muryango ufite inkomoko muba Zulu, Abahinde, abo mu birwa bya Maurice, nâabo muri Ireland. Tyla Laura Seethal, yari azi neza kuva cyera ko ashaka kuba umuhanzi kuva yaririmba imbere yâabanyeshuri bose bateranye ku ishuri yigagaho.
Ati: âNari muto ariko nari mbikunze. Icyo gihe ndirimba, nyogokuru yari aho mu mbaga yishimye cyane!â
Kuva icyo gihe, ikiruhuko cye yagikoreshaga yitoza muzika, yandika indirimbo cyangwa ashyira kuri YouTube iza Justin Bieber yasubiyemo.
Ntabwo yari yemerewe gukoresha imbuga nkoranyambaga ariko iyo se yarangaraga yafataga telephone ye akihisha agashyira indirimbo kuri Instagram account yâibanga, akoherereza links Drake na DJ Khaled.
Ntibigeze bamusubiza, ariko imwe muri video ze zakuruye umufotogarafe witwa Garth von Glehn, wahise wandikira email uyu mukobwa wari ukuri umwangavu amubwira ko yamubera âmanagerâ.
Tyla yacyetse ko ari umushukanyi hashira ibyumweru yaramwihoreyeâŠariko agahora abitekereza. Amaherezo yapanze uko bahura (ari kumwe nâababyeyi be) maze von Glehn ategura kumufata amajwi bwa mbere.
Ati: âByarangiye njya muri studio buri weekend mu mwaka wanjye wa nyuma ku ishuri. Uwo mwaka wagiye kurangira narabwiye ababyeyi banjye ko nshaka gukora ibi mu buryo buhoraho.
âAriko hari ikindi kintu nagombaga guhangana nacyoâ
âAmarira menshiâ
Ababyeyi be ntibabyishimiye. Bifuzaga ko aguma mu ishuri. Atabishaka, yiyandikishije kwiga ibijyanye na mining engineering, igihe kimwe yatekereje kubireka agasanga se mu kazi ko guhinga amafaranga ukora utuzi twinshi.
Impamvu yâababyeyi be yari ifite ishingiro â nta muhanzi wo muri Africa yâEpfo wigeze yamamara ku rwego rwâisi muri pop â ariko Tyla yari afite ingingo itandukanye.
Ati: âNjye nareberaga kuri Rihanna, yavuye hanze ya Amerika maze ayobora uru rugandaâ. Niba umukobwa wo muri Barbados yarabikoze, kuki nawe atabikora?
âNyuma yâamarira menshiâ, ababyeyi be bamuhaye ikiruhuko cyâumwaka atiga akora umuziki. Bumvikana ko ibyo nibidacamo azasubira mu ishuri akiga kaminuza.
Aseka ati: âNâubu ndacyari mu mwaka wâikiruhuko!â
Mu 2019 Tyla yasohoye indirimbo ye ya mbere Getting Late, yasaga nâizanye ubwoko bushya bwâinjyana.
Iyo njyana bise Popiano, ni uburyo yavuguruye anavangira Amapiano â injyana ikunzwe ya Africa yâEpfo ihuje injyana za reggae, jazz na kwaito irimo umuryanga wa bass uremereye.
Tyla arasobanura ati: âAmapiano nayiyumvagamo, nkâumukobwa wo muri Africa yâEpfo. Ariko kandi nkakunda na pop na R&B, rero nashatse kuvanga izo njyana nâinjyana yâiwacu. Byarizanye gutyo mu buryo kamere.â
Getting Late yashyize Tyla ku murongo uzamuka muri Africa yâEpfo â ariko iyi ndirimbo nta video yari ifite kuko nta bushobozi bwo kuyikora yari afite.
Yakoze byose ashakisha uko ayikora. âManagerâ we niwe wabaye umuyobozi wayo, inshuti ye niyo yambitse abayirimo, ariko intego iguma kuba âgukora video iruta izindi Africa yâEpfo yigeze ibonaâ.
Ati: âByose ku bwacu, nta mafaranga yâabandi âtuyirekuye, imibare yaragurutse. Yahinduye ubuzima bwanjye.â
âSinabazwa abatandukanyeâ kubera Water
Getting Late yakanguye ibikomerezwa mu gukora muzika ku isi.
Igihangange mu kuyobora muzika Sylvia Rhone â wakoranye na Missy Elliot, AC/DC, Erykah Badu na Travis Scott â we yamanitse icyapa kinini i Johannesburg mu kwerekana ubushake bwe.
Nâubu atangaye, Tyla aribuka ati: âbillboard yose iriho isura yanjye, yanditseho ngo âLove, Sylvia Rhone from Epicâ,â.
Ariko icyabaye ingenzi mu bwumvikane bwabo ni uko Rhone yamwijeje ubwisanzure muri muzika âbyari ibintu byâingenzi cyane kuri njye, kuko sinifuzaga guhindura injyana yanjye kugira ngo menyekane ku isi.â
Nkâako kanya Tyla yari avuye muri Africa yâEpfo ku nshuro ya mbere, ajyana na Chris Brown muri Tour ye akaririmbamo akanabyina.
Aho yarahazamukiye, buri mwanya abonye agasiga ikintu mu mutwe wâabakunda muzika ko nawe arimo gukomanga.
Indirimbo ze zâurukundo nka Overdue, na Been Thinking zamufashije kuzamuka kurushaho. Ati: âNasomye cyane ibyâurukundo mu rubyiruko nkiri muto, kandi nkunda inkuru nkâizo.â
Water niyo yaciye ibintu, aho ayikoreshamo amagambo asembura ubushake akurura umugabo amwerekeza ku buriri bwe amubwira ati: âMbiza icyuya, nshyushya kurushaho / Mpeza umwuka, mpindura amazi.â
Amagambo yâiyi ndirimbo yayahereye ku yo mu ndirimbo Rock The Boat ya Aaliyah â indi ndirimbo nayo ivuga ibyo mu buriri â ariko umudundo wayo ni umwimerere we, urimo ingoma zimbitse za Amapiano ndetse nâamagambo ya âslangâ yo muri Africa yâEpfo.
Vuba vuba iyi ndirimbo yahise yamamara kuri TikTok, aho miliyoni zâabantu biganye uburyo bwa Tyla bwo guceza ashyiramo nâakaringushyo yisukaho icupa ryâamazi ku mugongo.
Iyi âtrendâ âyaratwitseâ bikomeye â aho abakobwa nâabagore bajyaga iruhande rwâabakunzi babo bâabasore bagacuranga iyi ndirimbo â maze bagaceza mu buryo âbushotoraâ abasore nkâubwo muri video ya Tyla.
Tyla avuga ko atabazwa gutandukana kwâabakundana kwagiye kuva muri ibi.
Aseka cyane, ati: âIbyo rwose sinabiryozwa.â
Iyi ndirimbo yamuzungurukije isi, mu biganiro kuri za TV na âstagesâ zitandukanye yarotaga akiri umwana. Bwa mbere yabonetse muri Milan Fashion week, ndetse yicarana na Kim Kardashian mu gitaramo cya Dolce and Gabbana's Fall/Winter.
Ciara, Normani, Jack Harlow nâumwe mu bagize BTS witwa Kim Tae-hyung (aka V) bose bamusabye gukorana â ariko byaramurenze ubwo Janet Jackson yatangiraga guceza Water mu ndirimbo ye What Have You Done For Me Lately muri Tour yakoreye muri Amerika.
Tyla ati: âNaravuze nti 'What the heck!' Maze nawe aranyandikira ambwira ati, 'Ishyuka, komeza uhirwe'.
âByarandenze. Sinibazaga ko Janet Jackson yafata umwanya wo kugira nâijambo ambwira. Birarenze.â
Umugambi wa Tyla wo kwigarurira isi rero uri mu ngiro. Kandi avuga ko yiteguye gukurikiza Water album ye ya mbere muri Werurwe(3).
Ati: âNdumva abantu bazatungurwa, bati âEse uyu mukobwa yavuye he?â
âRero ndishimye cyane kuko iyo ndimo kumva iyi album (arimo gutunganya), ndavuga nti âabantu ntabwo biteguyeâ!â
Birashoboka ko abafana be baziyongera koko muri 2024 â ariko umufana we ukomeye, guhera igihe aririmbira abanyeshuri aho yigaga, aracyari nyirakuru Ivy.
Araseka ati: âArabikunda! Areba âperformancesâ zanjye zose.
âKandi buri gihe uko ntashye arambwira ati: âUnzaniye amadorari angahe?â