Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ni muntu ki? Umunyarwenya Dave Chappelle watangaje abantu i Nairobi n'i Kigali
Amatike yâigitaramo cyâuyu munyarwenya wâUmunyamerika yashize mu gihe cyâamasaha abiri gusa atangiye kugurishwa âonlineâ mu gitaramo kitigeze cyamamazwa yaraye akoreye i Nairobi muri Kenya kuwa gatatu nijoro.
Ubu biravugwa ko akurikijeho i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa kane.
Aha naho amatike yahise ashira mu mwanya muto atangiye kugurishwa nkâuko ikinyamakuru The New Times kibivuga, tike imwe yo kwinjira yari yashyizwe ku 200,000Frw (hafi 200USD) mu gitaramo iki kinyamakuru kivuga kibera muri imwe muri ârestaurantâ zikomeye i Kigali.
Mu mpera zâicyumweru gishize, Dave Chappelle yakoze ibitaramo i Abu Dhabi muri Emira Zunze Ubumwe zâAbarabu, ntabwo byari byatangajwe mbere ko azakora ibitaramo no muri Kenya, no mu Rwanda, uburyo hano amatike y'ibitaramo bye yaguzwe vuba cyane byatangaje abantu benshi.
David Khari Webber Chappelle, uzwi cyane nka Dave Chapelle, ni umukinnyi wa filimi akaba nâumunyarwenya uri mu bakomeye cyane muri Amerika no ku isi mu gusetsa mu bitaramo, ibiganiro na filimi.
Muri byendagusetsa ze, uyu mugabo wâimyaka 50 aganira atebya ku bintu birimo ivanguramoko, imico y'abantu, imibonano mpuzabitsina, ibiyobyabwenge, politike no kwamamara.
Abakunzi be muri Africa bamuzi ahanini kubera filimi zitandukanye yagaragayemo nâibiganiro bya Netflix. Ku wa gatatu nijoro ni ubwa mbere yari akoreye igitaramo muri Kenya, kandi byitezwe ko biza kuba ari ubwa mbere aba akoreye igitaramo mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa kane.
Ikigo cyâibigendanye nâumuco cya Amerika kizwi nka Kennedy Center kivuga ko Dave Chapelle ashobora kuba ari we munyarwenya wazungurutse henshi mu bitaramo byo gusetsa abantu kuko yitabiriye ibirenga 1,600 ahatandukanye ku isi kandi amatike yâibitaramo bye âagashira mu gihe cyâiminota atangajweâ.
Kennedy Center ivuga ko Chapelle akibona ko afite impano yo gusetsa yahise yiha intego. Ku myaka 14 gusa ari umunyeshuri mu ishuri ryâubugeni ryâi Washington DC, umujyi yakuriyemo, yatyaje impano ye hakiri kare.
Nubwo yatangiye mbere yaho, guhera mu ntangiriro zâimyaka ya 2000, Dave Chappelle nibwo yatangiye kwamamara mu mashusho ya za byendagusetsa yerekanwaga kuri za televiziyo muri Amerika.
The Chappelle Show cyo mu 2003 ni kimwe mu biganiro bye byakunzwe cyane, ndetse bivugwa ko ari kimwe mu biganiro bya Televiziyo byagurishijwe cyane kurusha ibindi kuri DVD muri Amerika.
Mu 2017, ubwo we yavuze ko yizihizaga imyaka 30 akina âcomedy/comedieâ, Dave yasohoye uruhererekane rwâibiganiro byo gusetsa rwari rutegerejwe cyane kuri Netflix. Niko kandi yakoraga ibitaramo byahuruzaga imbaga yâabantu mu mwanya muto cyane bigitangazwa.
Nta telephone, nta camera mu bitaramo bye
Chappelle yabaye umwe mu bahanzi ba mbere batangiye gukoresha uburyo bwifashisha ikoranabuhanga bugatuma uwaje mu gitaramo cye adashobora gufata amajwi cyangwa amashusho.
Mu buryo buzwi nka âno-phone policyâ, Chapelle akorana nâikigo cyâikoranabuhanga kitwa Yondr, iki kivuga ko gitegura ahantu umuntu adashobora gukoresha telephone kandi nta wuyimwambuye.
Mu gitaramo yakoreye i Nairobi mu ijoro ryo ku wa gatatu, abakitabiriye nyuma ku mbuga nkoranyambaga batangaje ko winjiraga bakaguha 'agakapu gato' ushyiramo telephone yawe nâikindi gikoresho cyose gishobora gufata amajwi cyangwa amashusho, maze ugakomeza.
Ikinyamakuru Fox5 kivuga ko umuntu wese ujya mu gitaramo cya Dave Chapelle telephone ye ishyirwa muri ako kantu gafungurwa gusa nâitsinda rya Yondr.
Gusa ushaka gukoresha telephone ye hagati mu gitaramo ajya ahantu habugenewe ako âgakapuâ kagafunguka akayikoresha, yarangiza akabona gusubira mu gitaramo.
Ibinyamakuru byo muri Amerika bivuga ko abandi bahanzi nka Alicia Keys, na Tracy Morgan na bo batangiye gukorana na Yondr abantu bakaza mu bitaramo byabo ariko ntibakoreshe telephone.
Hano ikiba kigamijwe ahanini ni ukurengera ibihangano byâaba bahanzi kugira ngo bidasakazwa ku mbuga nkoranyambaga, bitiganwa, cyangwa ngo bicuruzwe nâabandi.
Ikigo Yondr kivuga ko ku bahanzi âbiba byiza cyane gutaramira abantu bahari byuzuye, aho kuba barimo kwandika ubutumwa cyangwa bafata amashusho yaweâ.
Abitabira igitaramo cye i Kigali na bo uyu munsi bashobora guhura nâiri koranabuhanga ntibabashe gufata amashusho mu gitaramo cya Dave Chapelle.
Aba 'mu cyaro' aho kuba Hollywood
Nyina wa Chappelle, Yvone Seon, inzobere akaba nâumwalimu mu bijyanye na Africa nâimibereho yâAbanyamerika bâAbanyafurika, ni umwe mu banyamerika bakoreye leta ya minisitiri wâintebe Patrice Lumumba muri Congo imaze kubona ubwigenge.
Dave Chapelle ni umuherwe, umutungo we ubarirwa muri miliyoni zirenga 70 zâamadorari yâAmerika nkâuko bivugwa na Forbes Magazine. Ariko uyu mugabo winjiye mu idini ya Islam ataragira imyaka 20 abayeho ubuzima budashashagirana nkâubwâibyamamare byo ku rwego rwe.
Avuga ko aba mu rugo rwo 'mu cyaro' muri leta ya Ohio muri Amerika, aho abana nâumugore we Elaine Chappelle. Bivugwa ko aba bombi bashakanye mu 2001 ariko nta birori bizwi byâubukwe bwabo byabonetse mu binyamakuru bikomeye.
Muri kimwe mu biganiro bye byo gusetsa, Dave yavuze ko kuba i Ohio bimuha amahoro kurusha kuba i Hollywood. Dave akiri muto avuga ko yajyaga kuba muri Ohio kwa se nyuma y'ubuzima bw'amashuri i Washington DC aho yabanaga na nyina.
Umugore we Elaine abayeho ubuzima bwite cyane, ni gacye aboneka ari mu bitaramo byâumugabo we, kandi we nâumugabo we ntibakunda gutangaza imibereho yabo.
People Magazine ivuga ko Dave na Elaine bafitanye abana batatu; abahungu babiri Sulayman na Ibrahim, nâumukobwa wabo Sanaa Chappelle.
Chapelle yigeze kunengwa ko mu byo yavuze no mu gusetsa kwe yibasiye abantu bâamahitamo njyabitsina atandukanye nâamenyerewe, abazwi nk'aba - LGBT.
Mu 2021, mu kiganiro kuri Netflix kitwa âThe Closerâ, yabwiye abagikurikiye ko âigitsina (gabo cyangwa gore) ari ndashidikanywahoâ, mu gihe mu kindi kiganiro âSticks and Stonesâ yavuze ko abantu bahinduye ibitsina byabo âbateye urujijoâ.
Ibi bitekerezo bye byarakaje cyane abâamahitamo njyabitsina atandukanye nâamenyerewe, nâabaharanira uburenganzira bwa bo.
Mu 2022 bimwe mu bitaramo bya Dave Chappelle muri Amerika byahagaritswe mbere gato yâuko biba kubera ibyo yatangaje.
Ibi ariko ntibyakuyeho gukomeza kwamamara kwe ahatandukanye ku isi, ubu kongeye kugaragarazwa nâuburyo abantu baguze mu mwanya muto amatike yâibitaramo bye i Nairobi nâi Kigali, nkâuko bivugwa nâibinyamakuru byaho.