Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
âNziyamamariza kuba perezida wâUburusiya Putin navahoâ - Umupfakazi wa Navalny
- Umwanditsi, Katie Razzall
- Igikorwa, BBC News
- Igihe co gusoma: iminota 7
Yulia Navalnaya arifuza kuba perezida wâUburusiya, ni ko yambwiye. Andeba mu maso. Nta gushidikanya cyangwa impumbya.
Navalnaya azi ko yahita afungwa ageze iwabo mu gihe Perezida Vladimir Putin akiri ku ntebe. Ubutegetsi bwe bushinja uyu mugore ubuhezanguni.
Ibi ntabwo ari iterabwoba ryâicyuka. Mu Burusiya bishobora kukugeza ku rupfu.
Umugabo we, wanengaga Perezida Putin bikomeye, yakatiwe gufungwa imyaka 19 kubera ubuhezanguni, ibirego byabonwaga nkâibifite imvo ya politike.
Yapfiriye muri gereza muri Gashyantare(2) uyu mwaka. Perezida Joe Biden wa Amerika yavuze ko ânta gushidikanyaâ ari Putin wabikoze.
Uburusiya bwahakanye kwica Navalny.
Yicaye mu isomero riri i Londres, Yulia Navalnaya aravuga kandi arasa nâuzasimbura umugabo we mu ntambara yari ari ho, uyu munyamategeko wabaye umunyapolitike arota Uburusiya butandukanye.
Ubwo yamurikaga igitabo cyitwa âPatriotâ umugabo we yariho yandika mbere yâuko apfa, Yulia yasubiyemo umugambi we wo gukomeza urugamba rwa demokarasi. rwâumugabo we .
Igihe nyacyo nikigera ânzajya mu matoraâŠnkâumukandidaâ, ni ko yabwiye BBC.
Ati: âUmukeba wanjye muri politike ni Vladimir Putin. Kandi nzakora ibishoboka byose mu gukuraho ubutegetsi bwe vuba bishoboka.â
Kugeza ubu, ibyo bigomba kuva hanze yâUburusiya.
Yambwiye ko mu gihe Putin akiri ku butegetsi atasubira iwabo. Ariko ko afite ikizere cyâuko uwo munsi amaherezo uzagera, ubwo igihe cya Putin kizarangira Uburusiya bukongera bugafunguka.
Kimwe nâumugabo we, Yulia afite ikizere ko hazabaho amatora mu mucyo nâubwisanzure. Ibyo nibiba, avuga ko azaba ariyo.
Umuryango we warakubitse bikomeye mu rugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwâUburusiya, agahinda ke yakerekeje mu butumwa bwa politike.
Yulia avuga ko kuva umugabo we Alexei yapfa, yakomeje gutekereza kurushaho uburyo bari basangiye imyumvire ya politike, nâuko ibyemezo byabo byagize ingaruka ku bana babo Dasha, 23, na Zakhar, 16.
Ati: âNdabyumva neza ko batabihisemoâ. Ariko avuga ko atigeze asaba na Navalny guhindura inzira.
Navalny yangiwe na Komisiyo yâamatora yâUburusiya kwiyamamariza kuba perezida mu 2018.
Amaperereza yakoraga abicishije mu kigo cye Anti-Corruption Foundation yarebwe na za miliyoni zâabantu, harimo video yatangajwe amaze gutabwa muri yombi, ivuga uko Putin yubatse ingoro yâagaciro ka miliyari imwe yâamadorari ku Nyanja yâUmukara.
Perezida Putin ibyo yarabihakanye.
Navalny yahawe uburozi bwa agent Novichok in 2020.
Ajyanwa kuvurirwa mu Budage kandi Umukuru wâUbudage yasabye ibisobanuro Perezida Putin.
Nyuma Navalny yakoranye nâabakora icukumbura bitwa Bellingcat babona ko bwa burozi bufitanye isano nâurwego rwâumutekano rwâUburusiya, Federal Security Service (FSB).
Atangiye koroherwa yahise atangira kwandika igitabo ku buzima bwe.
We na Yulia basubiye mu Burusiya muri Mutarama(1) 2021 aho yahise atabwa muri yombi indege imuzanye ikihagera.
Benshi bibajije impamvu basubiyeyo.
Yulia ati: âNta mpaka mwari kubijyaho. Nari mbizi neza ko ashaka gusubira mu Burusiya. Nari mbizi ko ashaka kubana nâabamushyigikiye, yashakaga kuba urugero kuri abo bose bafite ubutwari kandi ubutwari bwe bweretse abantu ko nta mpamvu yo gutinya uyu munyagitugu.
âSinigeze ndeka ubwonko bwanjye bwibaza ko ashobora kwicwaâŠTwabayeho ubwo buzima imyaka myinshi.â
Nyuma yo gufungwa, Navalny yakomeje kwandika igitabo cye, akoresheje uburyo butandukanye, ubu cyatangajwe ku nshuro ya mbere. Zimwe mu nyandiko ze zafatiriwe nâabakuriye gereza, nkâuko yabivuze.
Patriot ivugamo bimwe bitari bizwi â nâibindi bibabaje. Benshi bazi ibihe bya nyuma bya Navalny, ibi nabyo biri mu byo asobanura muri iki gitabo.
Navalny yamaze iminsi 295 afungiye ukwa wenyine, nkâuko biri muri iki gitabo, ahanirwa ibirimo kudafunga ibifungo byose byâumwenda we wa gereza. Ntiyari yemerewe gusurwa cyangwa kwitaba telephone.
Yulia Navalnaya ati: âUbundi, ibisanzwe ni ukwimwa ubwo burenganzira ibyumweru bibiri kandi ni cyo gihano gikomeye cyane. Umugabo wanjye yamaze hafi umwaka umwe muri icyo gihano.â
Afungiye ukwa wenyine, muri Kanama(8) 2022 Navalny yaranditse ati:
Harashyushye cyane mu kumba kanjye ku buryo no guhumeka bigoye. Wumva umeze nkâifi bagaritse ku nkombe, irimo gushaka akuka. Akenshi ariko nanone haba hakonje bikabijeâŠKandi hari umuziki usakuza udaceceka. Ibi mu mvugo, ni ukugira ngo imfungwa ziri mu twumba dutandukanye zitavugana zisakuza, ariko mu ngiro, ni ukuburizamo urusaku rwâabarimo gukorerwa iyicarubozo.
Navalnaya avuga ko yabujijwe kenshi gusura no kuvugana nâumugabo we mu gihe cyâimyaka ibiri mbere yâuko apfa. Avuga ko Alexei yakorewe iyicarubozo, yicishijwe inzara, kandi agafungirwa âahantu habi cyaneâ.
Nyuma yâurupfu rwe, Amerika, Ubumwe bwâUburayi, nâUbwongereza byatangaje ibihano bishya ku Burusiya. Ibyo birimo gufatira imitungo yâabakuru batandatu ba gereza yo mu gace ka Arctic Circle nâibihano ku bacamanza baciriye urubanza Navalny.
Yulia avuga ko ibyo amahanga yakoze ku rupfu rwâumugabo we ari âbyendagusetsaâ, we icyo yifuza ni ukubona Putin afungwa.
Ati: âSinshaka kumubona muri gereza, ahantu hanze [yâUburusiya], muri gereza nziza afite mudasobwa, ibiryo byizaâŠNdashaka ko afungirwa mu Burusiya. Kandi si ibyo gusa â Ndashaka ko afungwa kimwe na Alexei. Kandi kuri njye ni ibintu byâingenzi cyane.â
Abategetsi bâUburusiya bavuga ko Navalny yapfuye urupfu rusanzwe. Yulia yemeza ko Putin ari we wategetse ko yicwa.
Uyu mugore ubu ukuriye Anti-Corruption Foundation mu mwanya wâumugabo we, avuga ko afite âibimenyetsoâ azatangaza ubwo bazaba bafite âishusho yoseâ.
Iki gitabo yasohoye avuga ko batazohereza kopi zacyo mu Burusiya na Belarus kuko bazi ko abategetsi batareka zihinjira, gusa basohoye ebook yacyo na audiobook yacyo, nubwo batazi neza niba nabyo Abarusiya bâimbere mu gihugu bazabasha kubifungura.
Muri iki gitabo, Navalny yumvikanishaga ko atacitse intege kandi ko aho afungiye ukwa wenyine, arimo abona âku buntuâ amahirwe yo guceceka, kurya bicye, no kujya kure yâisi yo hanze, iyo âabakire baruhijwe nâubuzima bwo hanzeâ bishyurira.
Yulia avuga ko atigeze agira ubwoba ko umugabo we azageraho akamanika amaboko ku butegetsi.
Ati: âSinshidikanya ko ari yo mpamvu amaherezo bahisemo kumwica. Kuko babonye ko atazigera acogora.â
Yewe nâumunsi ubanziriza urupfu rwe, ubwo yari mu rukiko kuri video, Navalny yafashwe amashusho atera urwenya nâabacamanza.
Yulia avuga ko gusetsa no guseka byari intwaro ikomeye ya Navalny.
Ati: âRwose yasetse ubu butegetsi na Vladimir Putin. Ni yo mpamvu Vladimir Putin yamwangaga cyane.â
Iki gitabo kirimo no gutebya gutangaje. Nalvany yanditse ko kizagurisha cyane napfa. Ati:
âReka tubirebe, kugerageza kunyica bakoresheje intwaro yâuburozi, bikurikiwe no gupfira muri gereza, niba bitazatambutsa igitabo, biragoye gutekereza ikindi kizabikora. Uwanditse iki gitabo yishwe nâumutegetsi wâumugome; ni iki kindi abazagicuruza basaba?â
Mu mpera, Patriot ivuga kandi inkuru yâurukundo yâabantu babiri bahagurukiye byeruye intego bombi bemera.
Intego Yulia avuga ko nâubu akigamije kugeraho.
Nyuma yâuko Yulia abashije kumusura, Navalny yaranditse ati:
Naramwongoroye nti âUmva, sinshaka kugutera ubwoba, ariko hari ibyago byinshi ko ntazava hanoâŠbazandogaâ.
âNdabiziâ ni ko yansubije, mu ijwi rituje. âNanjye nariho mbitekerezaââŠ
Aho ni bwo ubona ko washatse umuntu nyawe. Cyangwa se ari we wagushatse.
Iki gitabo Patriot kizasohoka ku wa kabiri tariki 22 Ukwakira.