Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Inkuru ibabaje y'umugore wapfiriye mu bwigunge yatumye igihugu gihagurukira kuburwanya bikomeye
- Umwanditsi, Claire Bates
- Igikorwa, Umunyamakuru, People Fixing the World
Kuvumbura umurambo wâumugore wari umaze imyaka myinshi apfiriye mu nzu ye, byatumye igihugu cyâUbuholandi gihagurukira kurwanya ubwigunge. Imyaka 10 nyuma yaho uwo muhate wâiki gihugu ni intangarugero.
Tariki 21 Ugushyingo (11) 2013, umubiri wâumugore wâimyaka 74 bawusanze mu nzu ye mu mujyi wa Rotterdam. Yari amaze imyaka 10 apfuye nta muntu ubizi.
Uyu mugore yitwaga Bep de Bruin. Yari yaravukiye mu bice bya Aziya byahoze bikoronijwe nâUbuholandi, aza kujya mu Buholandi ari umwangavu. Nyuma aza kwisanga ari wenyine kubera ibibazo yaciyemo, bikamutandukanya nâumwana we wâikinege yari afite.
Igihe kimwe mu 2003 ubwo yapfaga, nta muntu wabimenye. Pensiyo ye yajyaga kuri konti ye ya banki, maze amafaranga yâubukode agakatwaho.
Umubiri we waje kuboneka ubwo umukozi ukora ibya gas yari akeneye kwinjira muri iyo nzu. Polisi yahasanze umurundo wâamabaruwa yaje gutuma bamenya igihe yapfiriye.
Aka kaga katumye uyu mujyi uhaguruka. Umwe mu banyapolitike baho, Hugo de Jonge, yabwiye televiziyo yaho ko ibi byabaye âishusho yâuburyo ubwigunge bushobora kuba ari icyago mu mujyi munini gutyaâ
Hugo yatangije ubukangurambaga nâabakorerabushake basura abaturage bose ba Rotterdam barengeje imyaka 75, no gufasha abakeneye guhuzwa nâababo.
Ubwo Hugo yagirwaga minisitiri wâubuzima, imibereho na siporo, yakomeje iki gikorwa, mu 2018 atangira ubukangurambaga bwâigihugu cyose bwo kurwanya ubwigunge mu bantu bakuze. Imibare ya vuba aha igaragaza ko bishobora kuba biri kugera ku ntego.
Biragoye kubona imibare yizewe yâuko bimeze ahandi ku isi. Ariko abakuze mu bihugu bitari bicye ku isi bugarijwe nâubwigunge, gutabwa, no kutitabwaho.
Ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu bigize ubumwe bwâUburayi mu mwaka ushize bwagaragaje ko umuntu umwe mu bantu umunani kenshi yumva ari wenyine, gusa iyi mibare mu Buholandi basanze iri hasi kurusha ahandi hose mu Burayi.
Ubwigunge ni ikibazo cyâurusobe, cyâimpamvu kuva ku bushobozi bucye bwo kubana nâabandi, impinduka zikomeye mu buzima, cyangwa kuba/gusigara wenyine. Ubwigunge kandi bufitanye ihuriro rikomeye nâuburwayi bwo mu mutwe.
Muri buriya bukangurambaga bwiswe Een tegen eenzaamheid, cyangwa âBuri wese arwanye ubwigungeâ, abakorerabushake basura uduce dutandukanye bakangurira abantu kurwanya ubwigunge ari nako basura abakuze.
Ibi byaje kuba nkâumuco muri icyo gihugu kugeza ubwo bashinze ikitwa âNational Coalition Against Lonelinessâ. Abagize iri huriro bakaba ari abantu bâingeri zitandukanye bahura kabiri mu mwaka kugira ngo bahuze ibitekerezo byâibikorwa byabo.
Hugo de Jonge yabwiye Dutch TV ati: âAbantu benshi bafite ibitekerezo byâibyo bifuza gufasha.â
Kuganirira aho wishyura
Ibi byatumye abantu batekereza uburyo bunyuranye bwafasha kurwanya iki kibazo. Urugero, supermarket ifite amashami menshi yitwa Jumbo ubu ifite ikintu kitwa kletskassa cyangwa âkuganirira aho wishyuraâ ku maguriro yayo.
Aho, abaguzi bifuza kumara umwanya biganirira nâumu - âcashierâ bajya ku murongo wâumuhongo aho bishyura bakanasanga umuntu bashobora kumara akanya bashatse biganirira.
Hagati aho Iposita nayo yashyizeho gahunda yâuko abakozi bayo bajyana inzandiko bagomba gutanga amakuru yâaho bashobora kubona umuntu wugarijwe nâubwigunge.
Abakozi bâIposita basabwa kwitegereza nkâahantu amarido (rideaux/curtains) ahora kenshi afunze cyangwa se agasanduku kuzuye inzandiko â maze bagatanga amakuru ashyikirizwa ririya huriro ryo kurwanya ubwigunge.
Inshuti yâamaguru ane
Muri uwo muhate kandi ikigo kitwa Oopoeh gifite urubuga ruhuza abantu bakuru bashaka kwita ku mbwa zâabantu bahuze cyane. Ba nyiri izo mbwa bagacibwa amafaranga macye cyane.
Bamwe mu bantu bakuze usanga babona ko batagishoboye gutunga imbwa, cyangwa se badafite ubushobozi bwo kuzivuza, nkâuko umukuru wa Oopoeh abivuga, nyamara ntibikureho ko bazikunda.
Ellen Groneman wa Oopoeh ati: âIbi bifasha bamwe muri bo kumarana umwanya nâimbwa. Bikabafasha mu buzima bwo mu mutwe nâumubiri kandi bagahura nâabaturanyi muri ayo masaha baba bari kwita ku mbwa.â
Oopoeh kugeza ubu imaze guhuza abantu 4,500. Theo Nienhuijs, 74, yahujwe na Jeanette nâimbwa ye Bickel.
Theo arimo kugendana na Bickel yarambwiye ati: âIyo ugeza mu myaka za 70, utakaza âconnectionsâ zawe. Bickel ni imbwa nziza ingarura mu bantu. Abantu ubu barambona bakamenya bakandamutsa. Jeanette nawe ubu ni inshuti yanjye. Ngize ikibazo niwe waza imbere mu bo nahamagara.â
Ubushakashatsi bwigenga busobanura ibyo Theo abayemo kurushaho. Bwasanze bitatu bya kane byâabakoresha Oopeoh amagara yabo nâimibanire nâabandi byarabaye byiza kurushaho.
Ubwigunge mu rubyiruko
Mu 2018 ubwo kurwanya ubwigunge mu Buholandi, cyane cyane mu bakuze nka Theo, bwari burimbanyije byabonetse ko iki kibazo kiri no mu bakiri bato.
Abantu batangira guhanga ibishya mu kugera ku rubyiruko rwigunze. Jolanda van Gerwe wahoze ari umujyanama wâurubyiruko muri leta, avuga ko yishimiye ko leta yabonye ko iki kibazo kiri no mu rubyiruko.
Mu myaka micye ishize, Jolanda yashinze ihuriro yise Join Us, byâumwihariko ryo gufasha urubyiruko rufite ibibazo byo kubana nâabandi.
Ati: âDufasha urubyiruko kurenga ibitekerezo bibi kuri bo no kubaka uburyo bwo kubana nâabandi.â
Luke wâimyaka 23 uba muri club ya Join Us, ati: âNari mfite ibibazo mu guhura no kuganira nâabandi. Byanteraga ikintu cyâubwoba. Amajoro menshi nabaga ndi imuhira njyenyine nta muntu wo guhamagara cyangwa wo kuvugana nawe mfite.â
Luke avuga ko yahawe ikaze muri ririya huriro. Avuga ko ryamufashije cyane kwisanga mu bandi no kubaka umubano nabo.
Amatsinda ya Join Us ubu amaze kuba 77 ahatandukanye mu Buholandi. Abayarimo basabwa kuganira ububi bwâubwigunge kugira ngo banavane ipfunwe ku babufite.
Ibi bikorwa byo gufasha urubyiruko nâabakuze kuva mu bwigunge bigamije ko inkuru ya Bep de Bruin itazagira undi ibaho.
Arimo gukina na yam bwa Bickel, umusaza Theo ati: âNdibana kandi nanjyaga ntebya ku muturanyi wo hejuru yanjye nti âdore urufunguzoâ, uzinjire niwumva umunuko.
âAriko ubu numva nkenewe kandi nifuzwa. Numva nsanzwe. Nasubiye mu bantu nanone.â