Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Claudia Sheinbaum: Menya uyu mugore wa mbere watorewe kuba perezida wa Mexico
âIyo yinjiye mu nama abakozi be bose bahita bicara bemyeâ, ni amagambo yâumwe mu bakoranye na we ubwo Claudia Sheinbaum yari âmayorâ wâumurwa mukuru wa Mexique/Mexico witwa Mexico City, uvuga ko ari umugore wâibikorwa nâamagambo macye.
âSinzabatenguhaâ, ni kimwe mu byo yijeje imbaga yâabantu bari bategereje ijambo rye mu murwa mukuru nyuma yâuko bimenyekanye ko ari we wegukanye intsinzi mu matora yâumukuru wâigihugu nâamajwi hafi 60%.
Mu ijambo rye, yagize ati: âKu nshuro ya mbere mu myaka 200 ya repubulika, ngiye kuba perezida wa mbere wâumugore wa Mexico. Kandi nkâuko nabivuzeho mbere, ntabwo nje njyenyine.â
Claudia agiye gusimbura uwo afata nkâikitegererezo muri politike, AndrĂ©s Manuel LĂłpez Obrador uzamushyikiriza ubutegetsi tariki 01 Ukwakira(10) uyu mwaka.
Inkomoko mu bayahudi
Claudia Sheinbaum wâimyaka 61 yavukiye kandi akurira mu murwa mukuru Mexico City. Abo akomokaho ku ruhande rwa nyina ni abayahudi bahungiye Aba-Nazi babahigaga muri Amerika yâEpfo, naho abo ku ruhande rwa se ni abazungu bakomoka muri Lithuania.
Agiye kuba umuntu wa mbere ufite inkomoko mu bayahudi ugiye gutegeka iki gihugu cyiganjemo ukwemera kwa Kiliziya Gatolika.
Claudia yarize araminuza abona impamyabumenyi yâikirenga muri âenergy engineeringâ, yamaze imyaka myinshi akorera ubushakashastsi muri âlaboratoireâ ikomeye yo muri California yiga ku ikoreshwa ryâingufu muri Mexico nyuma aba inzobere mu ihindagurika ryâikirere.
Mu biganiro bye byabaye mbere, Claudia yavuze ko âyemera âscienceââ. Ubuhanga bwe nâubushakashatsi yakoze byatumye aba umunyamabanga ushinzwe ibidukikije muri leta yâumurwa mukuru ubwo AndrĂ©s Manuel LĂłpez Obrador yari âmayorâ wâuyu mujyi.
Nibwo urugendo rwe muri politike rwafashe intera. Ndetse mu 2018 yabaye âmayorâ wa mbere wâumugore wa Mexico City umwanya yavuyeho mu 2023 kugira ngo yiyamamarize kuba perezida.
Claudia Sheinbaum afite igihembo cya Nobel asangiye nâitsinda ryâabandi bahanga muri siyanse kubera ubushakashatsi bakoze ku ihindagurika ryâikirere.
Abamuzi bavuga ko ari umugore wâibikorwa, udakunda kwitaka no kuvuga ibigwi bye nâibyo yagezeho, buri gihe akarata akazi kakozwe nâitsinda. Mu biganiro iyo abajijwe ku gihembo cye cya Nobel asubiza kenshi uburyo we nâabandi bakoranye bakoze akazi gakomeye.
Claudia afite abana babiri nâumwuzukuru umwe. Umugabo we, JesĂșs MarĂa Tarriba, muri iki gihe ni umukozi wa Bank of Mexico, nkâuko bivugwa nâibinyamakuru byaho.
Ingorane zimuri imbere
Mexico/Mexique ni igihugu gikungahaye ku bitoro ariko cyugarijwe nâibibazo byinshi, birimo icyâabimukira ubu bageze ku rugero rutigeze rubaho mbere, hamwe nâamatsinda yâabagizi ba nabi akomeje guhungabanya umutekano wa Mexico.
Claudia yiyita umuntu âukunda cyane akaziâ kandi âurangwa na gahundaâ, ariko ibyo byonyine abasesenguzi bavuga ko bidahagije ngo arangize ibibazo bya Mexico.
Mu bibazo bihanze Mexico kandi harimo urugomo n'ubugizi bwa nabi bukorerwa abagore mu ngo, kimwe mu bibazo Claudia mu kwiyamamaza kwe yavuze ko nk'umugore azahagurukira by'umwihariko.
Mu ijambo ryâintsinzi, Claudia yavuze ko azakomeza kubakira âku byari byagezwehoâ na LĂłpez Obrador.
Abasesenguzi bamwe banenga ko Claudia ashobora kuzategekerwamo na Obrador, ariko mu ijambo rye yabwiye igihugu ko we na Obrador âturi abantu batandukanyeâ, yizeza kuzahindura byinshi mu nyungu za rubanda.