'Nzakomeza kugira ibyo nonosora ngere ku bindi byinshi' – Utagushimaninde wanditse amateka y'isi muri Cricket

Ahavuye isanamu, Rwanda Cricket Association
- Umwanditsi, Timothy Abraham
- Igikorwa, Umunyamakuru wa BBC Sport
- Igihe co gusoma: iminota 2
Umukinnyi w'u Rwanda Fanny Utagushimaninde yavuze ko byabaye nk'"inzozi" nyuma yo kuba umugore ukiri muto ku isi utsinze amanota 100 (century) mu mukino umwe wa Cricket mpuzamahanga (mu irushanwa rya T20), afite imyaka 15 n'iminsi 223.
Utagushimaninde, ukina nk'ufungura umukino (opening batter), ku wa gatanu yatsinze amanota 111 atavanywe mu kibuga – yakuye mu mipira 65 mu mukino we wa mbere wa T20.
Ibyo byafashije u Rwanda gutsinda Ghana ku kinyuranyo cy'amanota (runs) 122 mu irushanwa riri kubera i Lagos muri Nigeria.
Yagejeje ku manota 100 akoresheje imipira 59 mu gace (over) ka 18 k'umukino, nyuma yo gukubita umupira uca hagati mu kibuga (mid-wicket) imbere y'umutera-mipira wa Ghana, Elizabeth Annor.
Uyu mwangavu yakuyeho umuhigo wari usanzwe ufitwe na Prosscovia Alako wo muri Uganda, wari ufite imyaka 16 n'iminsi 233 ubwo yatsindaga amanota 100 bakina na Mali muri Kamena (6) mu 2019.
Utagushimaninde, impano ye yavumbuwe binyuze muri gahunda yo guteza imbere Cricket mu mashuri mu Rwanda ishyigikirwa n'ikigo Marylebone Cricket Club Foundation, cyo mu Bwongereza, yabwiye BBC Sport ko yumvaga bimeze nk'ibitangaza ubwo yageraga kuri uwo muhigo.
Yagize ati: "Wari umwanya w'umwihariko kuri jye no mu rugendo rwanjye rwa Cricket. Ni inzozi kuba mbigezeho mu mukino wanjye wa mbere mfite imyaka 15."
"Ibi bigaragaza gukora cyane kwanjye, icyizere no gukunda uyu mukino. Nshimiye abatoza banjye, abo dukinana na buri muntu wese umba hafi.
"Nzakomeza kwihatira kugira ibyo nonosora kandi ngere ku bindi byinshi mu gihe kiri imbere."
Amanota Utagushimaninde yatsinze ni na yo menshi kurusha ayandi yatsinzwe n'umugore mu mukino we wa mbere wa T20 (debut), akaba yakuyeho umuhigo w'amanota 96 wari washyizweho n'Umunya-Australia, Karen Rolton, ubwo bakinaga n'Ubwongereza mu mwaka wa 2005.
Umutoza w'u Rwanda, Umunya-Zimbabwe Leonard Nhamburo, yongeyeho ati: "Ubu buryo bwo gutsinda bwaciye umuhigo ni ikimenyetso cy'akazi gakomeye n'ubwitange yagaragaje."










