Ibyo wamenya kuri Chuck Norris 'ikirango cy'imbaraga' mu busore no mu busaza

Ahavuye isanamu, Social media
Itangazo ry'umuryango we rivuga ko "Ku [bandi] ku isi, yari umuhanga mu mikino njyarugamba, umukinnyi wa filimi, n'ikimenyetso cy'imbaraga.
"Kuri twe, yari umugabo w'umutima, umubyeyi ukunda, wuzukuruje, umuvandimwe w'igitangaza, n'umutima w'umuryango wacu."
Kugeza no mu myaka yari arimo Norris yakundaga kwerekana ko agikora imyitozo ngororamubiri kandi ubusaza butabaye inzitizi zo gukomeza ubuzima bufite imbaraga z'umubiri.
Carlos Ray Norris yavukiye i Oklahoma mu 1940, ajya mu gisirikare kirwanira mu kirere cya Amerika atarageza imyaka 20.
Ubwo yari mu butumwa bw'ingabo muri Korea y'Epfo, Norris ni ho yatangiriye kwitoza imikino njyarugamba.
Yaje kugera ku mukandara w'umukara ndetse atwara amarushanwa atandukanye ya Karate mu myaka ya za 1960.
Mu ntangiriro z'imyaka ya 1970 nibwo yatangiye gukina filimi za 'action' nyuma yo guhura n'icyamamare Bruce Lee bakinanye muri filimi yakunzwe mu myaka yashize ya Way Of The Dragon(1972).
"Ndashaka kwica 'champion' w'isi"

Ahavuye isanamu, Getty Images
Mu kiganiro n'ikinyamakuru Combat Culture, Norris yasobanuye ko: "Icyo gihe nari uwa mbere ku isi maze mu gutebya mbwira Bruce nti, 'None Bruce, ni inde utsinda?"
"Maze aravuga ngo 'Ndatsinda, ni njye mukinnyi w'ibanze w'iyi filimi'. Ndavuga nti 'Oh, urashaka gukubita 'champion' w'isi? Aravuga ngo, 'Hoya si ibyo nshaka, ndashaka kwica 'champion' w'isi'."
Bruce Lee yapfuye umwaka umwe gusa nyuma y'uko iyo filimi yabo isohotse.
Norris yakomeje gukina izindi filimi mu myaka ya 1980 nka Missing In Action, Delta Force na Code of Silence, n'ibiganiro bya TV nka Walker, Texas Ranger.
Filimi ikomeye ya nyuma yabonetsemo ni The Expendables 2 irimo ibindi byamamare byakanyujijeho nka Jason Statham, Jet Li, Dolph Lundgren, Terry Crews, Jean-Claude Van Damme, Bruce Willis, na Arnold Schwarzenegger.

Ahavuye isanamu, Sygma via Getty Images
Nyuma y'imyaka irenga 20 ashakanye na Dianne Holechek batandukanye mu 1988, mu 1998 yongeye gushaka ashyingiranwa na Gena O'kelley nawe wahoze ari umukinnyi wa filimi n'umurikamideli.
Chuck Norris afite abana bose hamwe batanu, barimo impanga yabyaranye na Gena mu 2001.
Umwana we mukuru ni Mike Norris w'imyaka 63. Mu 2004 yamenye undi mukobwa yabyaye witwa Dina, wamwibwiye agize imyaka 26.

Ahavuye isanamu, AP

Ahavuye isanamu, Facebook

Ahavuye isanamu, Getty Images













