Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
'Ni uwuhe mwenda u Rwanda rufitiye Ubwongereza'?
Uyu munsi nyuma yâiminsi 20 Urukiko rwâIkirenga rwâUbwongereza rutegetse ko umugambi wa leta yâUbwongereza wo kohereza abimukira mu Rwanda unyuranyije nâamategeko, leta ya London izanye umuvuno mushya, amasezerano hagati yâibihugu cyangwa se âtreatyâ.
Mu itangazo, minisiteri yâubutegetsi mu Bwongereza, yavuze ko ayo masezerano ari businywe uyu munsi i Kigali hagati ya minsitiri James Cleverly na minisitiri wâububanyi nâamahanga wâu Rwanda Vincent Biruta, James aragera i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, nkâuko ibiro bye bibivuga.
Ayo masezerano mashya âazakemura impungenge zâUrukiko rwâIkirenga, harimo kwizeza ko u Rwanda rutazohereza mu kindi gihugu uwo ari we wese ruzohererezwa muri ubu bufatanyeâ nkâuko itangazo rya minisiteri yâubutegetsi yâUbwongereza ribivuga.
Bisa nâaho u Rwanda rwemeye gusinya ayo masezerano yâubwoko bushya. Ni ho umwe mu basesenguzi ba politike wo mu Rwanda utifuje gutangazwa umwirondoroyibajije ngo âNi uwuhe mwenda u Rwanda rufitiye Ubwongereza, kuburyo rwisanga rugomba kwemera gusa?â
Mu nyandiko, uyu musesenguzi yabwiye BBC ati: âNi byo Ubwongereza ni umufatanyabikorwa wâu Rwanda, waruhaye za miliyoni nyinshi zâamapawundi mu mishinga itandukanye yâiterambere mu gihe kirekire gishize, ndetse nâabategetsi babwo bamwe bafitanye umubano ukomeye nâabâu Rwanda. Ariko aya masezerano ateye kwibaza impamvu u Rwanda rusa nâaho nta mahitamo rufite.â
Mu kwezi gushize Urukiko rwâIkirenga mu Bwongereza rwanzuye ko u Rwanda rutizewe ku buryo rwakoherezwamo abo bantu, ko rutubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera impunzi, kandi ko abimukira bagezeyo bashobora kwisanga mu byago byo gusubizwa mu bihugu bahunze, aho bashobora gufatwa bunyamaswa.
Abategetsi bâu Rwanda, bamaganye ibyavuzwe nâurwo rukiko, batanga ingero zâingeri zitandukanye zâimpunzi u Rwanda rwakira, banavuga ko babibona nkâikibazo kuba urukiko ruvuga ko mu Rwanda atari igihugu gitekanye.
Mu mvugo kandi abategetsi bâu Rwanda bagiye bumvikanisha ko uwo ari umugambi wo gufasha isi ikibazo cyâabimukira, kandi ko nta gahato rushyirwaho ngo rufashe Ubwongereza icyo kibazo.
Uyu musesenguzi ati: âMu gihe mu Bwongereza uyu mugambi ari ikintu giteye impaka nâimpungenge mu baturage, inteko, nâubucamanza, hano si ko bimeze yewe nâinteko [ishingamategeko] yacu ntacyo ipfa kubivugaho, bisa nâibisanzwe ko guverinoma hano ari yo ikora byose ariko aho bigeze kuri iki kibazo biteye kwibaza.
âKuki muri iki kibazo bisa nâaho leta yâu Rwanda igomba gusa gusinya ibizanywe na leta yâUbwongereza? Niba urukiko rwaho rwâikirenga ruvuga ruti âibi bintu binyuranyije nâamategekoâ leta hano yizeye ite ko uwo mugambi uzaramba?
âNi uwuhe mwenda u Rwanda rufitiye leta yâUbwongereza utuma rugomba gusinya ibyo bazanye byose kabone nubwo iwabo baba batabishyigikiye?â
Mu itangazo, minisitiri James Cleverly wâUbwongereza yagize ati: âTuzi neza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye, kandi turi gukora vuba ngo ubu bufatanye buhagarike amato [yâabimukira] burokore ubuzimaâ, yongeraho ati: âU Rwanda rwita cyane ku burenganzira bwâimpunziâ.
Minisitiri Cleverly avuga ko ayo masezerano (treaty) mashya azaba yemewe ku rwego mpuzamahanga, azakemura ibibazo byerekanywe nâUrukiko rwâIkirenga rwabo.
Gusa ubu bufatanye bwâUbwongereza ntibwamaganywe nâubucamanza bwabo gusa, ahubwo na ONU yavuze ko ari igikorwa kinyuranyije nâamategeko agenga impunzi ku isi.
'Ntibitanga isura nziza' - Umusesenguzi
Abasesenguzi batandukanye banenga ko uyu mugambi - ugenera u Rwanda miliyoni zigera ku 140 zâamapawundi rwamaze kubonamu ntango mu kwitegura abo bimukira - ari uburyo igihugu gikize kirimo gukoresha ubushobozi mu kwegeka umuzigo wacyo ku gihugu gikennye.
Uwo muzigo kandi urushaho gukomera, umwe mu banyapolitike mu ishyaka rya Labour ritavuga rumwe n'ubutegetsi mu Bwongereza yabwiye BBC ko kuva umwaka ushize ubwo indege ya mbere yari igiye kuzana abimukira mu Rwanda yaburizwagamo, âabandi bimukira 63,852 bambutse [umuhora wa] Channel mu mato matoya" binjira mu Bwongereza.
Umusesenguzi wo mu Rwanda ati: âUmugogoro [umutwaro]uri ku Bwongereza wabaye uwacu ute? Twebwe inyungu tubifitemo nkâAbanyarwanda ni izihe? Kuki leta itatubwira mu byâukuri impamvu ishaka kwakira abantu batabishaka, bavuye mu gihugu na cyo kitabivugaho rumwe?â
Abajijwe impamvu abona leta yâu Rwanda yemeye kwinjira muri uyu mugambi, yasubije ati:
âHari impamvu nyinshi nkeka, ariko ni ugukeka. Iya mbere ni inyungu yâamafaranga kuko mwumvise ko arimo menshi, iya kabiri ni ingufu za leta yâUbwongereza ku Rwanda kuko ari umufatanyabikorwawa leta ya hano wâigihe kinini, iya gatatu ni impamvu nziza yo gufasha isi ikibazo cyâabimukira nkâuko leta isanzwe ibikora ku mpunzi ziva muri Libya, ikintu giha isura nziza u Rwanda.
âAriko se nâibi inkiko zabo zirimo kugaya, ONU ikabigaya, imiryango ifasha impunzi ikabigaya, impamvu yo kubijyamo ni iyihe? Hari icyo leta itatubwira, hari ibyo tutazi. Gusa ntibitanga isura nzira.â
Ku masezerano (treaty) mashya avugwa, mu minsi ishize, Minisitiri wâintebe wâUbwongereza yatangaje ko leta izazana umushinga wâitegeko wo kuzuza ayo masezerano, uzatuma inteko yemeza ko, muri ayo masezerano, u Rwanda ari igihugu cyizewe, nkâuko itangazo rya minisiteri yâubutegetsi mu Bwongereza ribivuga.
Byitezwe ko uwo muvuno mushya wa leta yâUbwongereza nawo uzahura nâimbogamizi zâabaregera inkiko ko unyuranyije nâamategeko.