IKIBIRIRAHO, Trump avuga ko Amerika izava muri Iran mu 'byumweru bibiri cyangwa bitatu' twaba 'twageze ku masezerano cyangwa tutayagezeho'

Trump avuze ibi mu gihe Perezida wa Irani yavuze ko igihugu cye gifite "ubushake bwa ngombwa" bwo kurangiza intambara niba abanzi bayo bizeje ko batazongera kuyitera.

Incamake

Amakuru y'ikibiriraho

Didier Bikorimana na Gisèle Berwa

  1. Minisitiri Rubio ati 'Dushobora kubona umurongo wo kurangiza'

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika Marco Rubio arimo kureba muri 'camera' akikijwe n'abandi bantu. Yambaye ikositimu na karuvati.

    Ahavuye isanamu, Reuters

    Insiguro y'isanamu, Minisitiri Rubio yananenze umuryango wa OTAN avuga ko Amerika ishobora kongera gusuzuma imikoranire yayo na wo

    Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Marco Rubio avuga ko Amerika irimo guhanahana ubutumwa na Irani ndetse ko iherezo ry’intambara ryegereje.

    Yabwiye umunyamakuru Sean Hannity wa televiziyo Fox News yo muri Amerika ati: “Hari ibiganiro birimo kuba.”

    “Birashoboka ko mu gihe runaka habaho inama itaziguye. Buri gihe ibyo tuzaba tubyiteguye.”

    Ariko yongeyeho ko Perezida w'Amerika Donald Trump atazemera ko “ibiganiro by’urwiyerurutso bikoreshwa nk’amayeri yo gutinza, yo kugira ngo igihe kindi kibe gishira”.

    Nubwo Minisitiri Rubio avuga ko adashaka kuvuga igihe intambara izarangirira, muri icyo kiganiro yabwiye umunyamakuru Hannity ati: “Dushobora kubona umurongo wo kurangiza.”

    Rubio yananenze umuryango wo gutabarana w’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO), avuga ko Amerika ishobora kongera gusuzuma niba uwo muryango “wakoreye iki gihugu [Amerika] neza mu gihe runaka ugikora iyo nshingano”.

    Izindi nkuru wasoma:

  2. Trump avuga ko Amerika izava muri Iran mu 'byumweru bibiri cyangwa bitatu' twaba 'twageze ku masezerano cyangwa tutayagezeho'

    Perezida w'Amerika Donald Trump yicaye mu ntebe y'umusego arimo kuvuga areba muri 'camera'.

    Ahavuye isanamu, EPA

    Perezida Donald Trump avuga ko Amerika “izava” muri Irani mu “byumweru bibiri cyangwa bitatu” igihe izaba izi neza ko ubutegetsi bwa Irani buzamara “imyaka” budashobora gukora igisasu kirimbuzi cya nikleyeri.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru mu cyumba cyitwa Oval Office cyo mu biro bye White House, Trump yavuze ko Irani irimo “kwingingira kugera ku masezerano” ariko ko niba ibyo bizabaho cyangwa bitazabaho “nta cyo bivuze” ku ngengabihe y’Amerika. Mbere, Irani yahakanye "kwinginga" Amerika ngo bagirane amasezerano.

    Yavuze ko Amerika “izava [muri Irani] vuba aha cyane” kandi ko igikorwa cy’ingabo z’Amerika muri Irani gishobora kurangira mu “byumweru bibiri cyangwa bitatu”.

    Mbere yaho, Perezida wa Irani Masoud Pezeshkian yavuze ko igihugu cye gifite “ubushake bwa ngombwa [bucyenewe]” bwo kurangiza intambara, ko icyangombwa gusa ari uko abanzi bayo bizeza ko intambara itazongera kubura.

    Trump yavuze ko Amerika yageze ku ntego yari yihaye mbere yuko ibitero byo mu kirere kuri Irani bitangira mu mpera y’ukwezi kwa Gashyantare (2) uyu mwaka, ifatanyije na Israel. Avuga ko intego nkuru yo kugabanya ubushobozi bwa Irani bwo kugira intwaro kirimbuzi ya nikleyeri yagezweho ndetse ko ubu Amerika “irimo kurangiza umurimo”.

    Muri icyo kiganiro kandi, Trump yavuze ko ubu Amerika yiganje mu kirere cya Irani ndetse ko yatumye habaho ihinduka ry’ubutegetsi nyuma y’iyicwa ry’abategetsi bo hejuru muri politike no mu gisirikare.

    Avuga ko abategetsi bashya bariho i Tehran ari “abahezanguni gacye cyane” ndetse “bashyira mu gaciro kurushaho” agereranyije n’abababanjirije.

    Trump yongeyeho ko intambara ishobora kurangira nta masezerano agezweho hagati y’impande zombi.

    Avuga ku kwiyongera kw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli kwatewe n’intambara, Perezida w’Amerika yavuze ko bizagabanuka ako kanya Amerika nirangiza ibikorwa bya gisirikare byayo.

    Izindi nkuru wasoma:

  3. Mwaramutse neza!

    Ikaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu muhanga mu buryo bw'aka kanya.

Trending Now