Abacuruzi bo muri Uganda baritotombera icyemezo cyo kuzamura umusoro ku myenda ya 'chagua'

Ahavuye isanamu, Getty Images
Abacuruzi b'imyenda yambawe ikunze kwitwa chagua cyangwa chagura muri Uganda bagaragaje impungenge ku cyemezo cy'Inteko Ishinga Amategeko cyo kongera imisoro ku bicuruzwa, bamwe bavuga ko iki gikorwa gishobora gutuma benshi muri bo bava mu bucuruzi.
Ibi bibaye nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda itoye umushinga w’itegeko rizatuma umusoro ku myenda yakoreshejwe itumizwa mu mahanga wikuba kabiri, ukava kuri 15% ukagera kuri 30%.
Perezida aramutse asinya umushinga w’itegeko akawemeza nk’itegeko, uzatangira gukurikizwa ku ya 1 Nyakanga (7) uyu mwaka.
Guverinoma ivuga ko iki gikorwa ari kimwe mu bigize ingamba zagutse zo guhuza n’intego z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zo gukuraho gutumiza imyenda yambawe mu mahanga ahubwo igaha umwanya inganda zikora imyenda zo mu karere.
Abayobozi muri Uganda bamaze igihe kinini bavuga ko gutumiza imyenda yambawe cyangwa se yakoreshejwe mu mahanga bibangamira inganda z’imyenda zo mu gihugu ndetse bikanagira uruhare mu kwangiza ibidukikije biva ku myanda y’imyenda.
Abanenga bavuga ko kugabanya ibicuruzwa byakoreshejwe bishobora gutera ubushomeri, cyane cyane mu rubyiruko rukora mu ishami ry’imyenda yakoreshejwe..















