Subanukirwa uko iyi ntambara kuri Iran yazamuye igiciro cy’ibitoro ku isi

Ahavuye isanamu, Getty Images
Kuva iyi ntambara itangiye, igiciro cy’akagunguru k’ibitoro bitunganyije (Brent crude) ku isoko mpuzamahanga cyarazamutse kuva kuri 73$ kigera ku 117$ uyu munsi.
Kuzamuka kw'ibiciro by'ibitoro akenshi bibonekera ku ipompe aho bagurira ibitoro, ari na byo isi irimo kubona ubu.
Muri Amerika, igiciro rusange cy’ibitoro cyazamutseho hejuru y’idorari rimwe kuva intambara itangiye, ‘gallon’ imwe (3.7L) ya gasoline/lisansi ku isoko rya Amerika ubu igeze kuri 4.2$, ni ubwa mbere igeze aha mu myaka hafi ine ishize.
Mu Bwongereza, igiciro cya lisansi cyazamutseho 14% mu gihe icya mazut cyazamutseho 27%.
Uyu munsi Afurika y’Epfo yatangaje ko mu kwezi gutaha igiciro cya lisansi kizazamukaho 15%, na 40% kuri mazut, inagabanya imisoro ku bitoro byinjira mu gihugu mu guhangana no kuba igiciro cyazamuka kurushaho.
Muri Kenya, 20% bya ‘stations’ zicuruza ibitoro bivugwa ko zirimo kugira ikibazo cyo kubona ibitoro ziha abazigana.
Ethiopia yafashe ingamba zo kohereza abakozi bamwe mu biruhuko (congé) mu rwego rwo kugabanya ingendo no kwizigama ibitoro.
Ibihugu nka Sri Lanka na Bangladesh byatangije uburyo bwo kugurisha ibitoro mu byiciro no gusaranganya. Mu cyumweru gishize Slovenia nayo yabaye igihugu cya mbere i Burayi cyakoze ibi.
Ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari bikomeje kugerageza kuziba icyuho byiringira ububiko bifite mu kwirinda izamuka ry’ibiciro by’ibitoro, ryakwiyongera ku giciro cy’ibyangombwa mu buzima gisanzwe kiri hejuru.
Gusa abasesenguzi bavuga ko ibi bihugu byo mu karere bishobora kudategereza ikindi gihe kirekire mu gihe ibintu byakomeza kumera nabi mu karere k’uburasirazuba bwo hagati.
‘Brent crude’ ni iki?

Ahavuye isanamu, Social media
‘Brent Crude’ ni akagunguru kuzuye ibitoro bya mbere byo ku rwego rwiza bitunganywamo diesel cyangwa se mazut na gasoline cyangwa se lisansi.
Ako kagunguru ni ko gafatwa mu kugena igiciro fatizo cy’ibitoro mu bihugu by’iburayi, Afurika, Aziya, n’uburasirazuba bwo hagati, ari byo bakubira hamwe bakita isoko mpuzamahanga.
Mu kinyarwanda, bakunda kuyita akagunguru kuko kaba karimo litiro hafi 159 z’ibitoro, mu kigatandukanya n’ingunguru nini isanzwe.
Izindi nkuru wasoma:













