Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Abakoresha Twitter barimo kujya kuri Mastodon - iyi ni bwoko ki?
Zoe Kleinman
Umwanditsi mukuru ku ikoranabuhanga
Nyuma yāuko Elon Musk afashe Twitter, bamwe mu bayikoresha barimo gushaka izindi mbuga bajyaho. Rumwe mu rwabyungukiyemo ni Mastodon. Ese uru ni ubwoko ki?
Uru rubuga ubu ruravuga ko rufite abarukoresha 655,000 ā barimo abarenga 230,000 barugiyeho mu cyumweru gishize.
Mastodon igaragara nka Twitter ā konti zāabayikoresha zandika amakuru (bita ātwootsā), ugashobora gusubiza, gukunda(like) cyangwa kuyakwirakwiza(re-post), kandi abariho bashobora gukurikirana(follow).
Iyo ni imwe mu mpamvu rurimo kwigarurira abantu bashya, ariko rwateye urujijo bamwe mu barimo kurwiyandikishaho.
Uru rubuga rumaze imyaka itandatu ariko ubu rurimo kugorwa no kwakira umubare munini wāabantu bashya.
Ibi ni bimwe mubyo wamenya kuri rwo
Icya mbere ugomba gukora ukijya kuri Mastodon ni uguhitamo āserver/serveurā(ububiko). Hari nyinshi, bigendanye nāigihugu cyangwa umujyi.
Iyo wajyaho yose ntabwo ari ibintu birenze kuko uzashobora gukurikirana nāabari ku zindi, ariko ibyo biguha abantu uheraho bari hafi yawe bashobora gutangaza ibintu byakureba.
Zimwe muri āserversā zāuru rubuga zikunzwe cyane ā nka social na UK ā ubu zirimo kugenda buhoro kubera ubusabe bunini.
Ryan Wild, urimo kuyobora āserverā ya Mastodon ya UK biciye muri kompanyi ye Superior Networks, avuga ko abantu 6,000 bagiyeho mu masaha 24 bikaba ngombwa ko baba bahagaritse kwakira abashya.
āServerā uhisemo iba kimwe mu bigize āuser nameā yawe ā urugero ā nakoresheje izina ryanjye kuri Twitter, zsk, mpitamo server ya UK, āuser nameā yajye iba @zsk@mastodonapp.uk. iyo niyo āaddressā yanjye hariya ā niyo wanshakiraho.
Iyo muri kuri āserverā imwe ushobora gushakisha ukoresheje izina ryāumuntu gusa, ariko iyo muri kuri āserversā zitandukanye uzakenera address yose yāuwo ushaka.
Bitandukanye na Twitter, Mastodon ntabwo izakurangira abantu wakurikirana.
Ushobora no gushakisha āhashtagsā.
Kuki hariho āserversā?
Mastodon ntabwo ari urubuga rumwe. Ntabwo ari āikintuā kimwe kandi ntabwo ari urwāumuntu umwe cyangwa kompanyi. Izo āserversā zose zihurijwe hamwe zigakora ānetworkā imwe, ariko zifitwe nāabantu nāibigo bitandukanye.
Ibi byitwa ādecentralisedā, kandi hari benshi bakunda ubu buryo ā kuko ntibushobora kugengwa nāumuntu cyangwa ikigo kimwe, ntiwabugura cyangwa ngo ubugurisha.
Gusa ikibazo cyāibi ni uko uba nāubundi ugengwa nāumuntu cyangwa ikigo kigenzura āserverā uriho ā mu gihe bakwanzura kuyireka, utakaza konti yawe.
Mastodon irimo gusaba ba nyiri āserversā guha abaziriho amezi atatu yāinteguza mu gihe baba bafashe umwanzuro wo kuzifunga.
Umuntu washinze Twitter, Jack Dorsey, arimo gukora kuri network yitwa BlueSky ā kandi nawe arifuza ko izaba ādecentralisedā.
Mastodon ikora igenzura gute?
Umuntu ashobora gutanga ikirego kubera ubutumwa runaka kuri ba nyiri āserverā.
Niba ari amagambo yāurwango cyangwa ubutumwa butemwe ba nyiri āserverā bashobora kubisiba ā ariko ibyo ntibivuze ko buba busibwe ahantu hose.
Bizaba ikibazo gikomeye mu gihe uru rubuga rwakomeza kuba runini.
H ariho amatangazo yamamaza?
Hoya. kugeza ubu ntayo nubwo ntacyakubuza kwandika ubutumwa bwamamaza kompanyi yawe cyangwa ibicuruzwa.
Mastodon kandi ntabwo itanga uburyo nkāubwa Twitter bwo kureba ubutumwa bwinshi ā muri rusange ubona gusa ibyo abo ukurikira barimo kuvuga.
Kuyikoresha ni ubuntu?
Biterwa na āserverā uriho ā zimwe zisaba inkunga, kuko zitishyurwa, ariko muri rusange ni ubuntu.