Oscars 2026: Reba urutonde rw'abatwaye ibihembo bikomeye

Igihe co gusoma: iminota 2

Abakinnyi ba filime n'abakora filime b'indashyikirwa bo muri Hollywood bahawe ibihembo bikomeye kandi byifuzwa cyane mu nganda za sinema, ari byo Oscars.

Filime yitwa One Battle After Another ni yo yitwaye neza kurusha izindi, yegukana ibihembo bitandatu, mu gihe Jessie Buckley ukina muri Hamnet na Michael B Jordan wo muri Sinners begukanye ibihembo by'ingenzi by'abakinnyi ba filime.

Reba urutonde rw'abatsinze bimwe mu bihembo bikomeye:

  • Filime nziza

Igihembo cyegukanwe na "One battle After Another"

  • Umukinnyi mwiza

Mu Bagore kegukanwe na Jessie Buckley wakinnye muri Hamnet

Mu bagabo Michael B Jordan wo muri Sinners yarushijeTimothée Chalamet na Leonardo DiCaprio we yakinnye muri One Battle After Another.

  • Umugore witwaye neza mu mwanya wunganira abandi

Amy Madigan wo muri Weapons

  • Umugabo witwaye neza mu mwanya wunganira

Sean Penn wo muri One Battle After Another

  • Umuyobozi mwiza wa Filime (Best director)

Paul Thomas Anderson wo muri One Battle After Another yarushije abandi nkaRyan Coogler wo muri Sinners warufite icyizere kinshi cyo kwegukana iki gihembo

Filime nziza y'animation (Best Animated)

KPop Demon Hunters yahabwaga amahirwe na mbere niyo yacyegukanye

  • Filime mpuzamahanga (Best International)

Sentimental Value

  • Filime mbarankuru ndende (Best documentary)

Mr Nobody Against Putin

  • Filime y'umwimerere nziza (Best original screenplay)

Sinners yayobowe na Ryan Coogler

  • Filime yahinduwe ishingiye ku gitabo (Best adapted screenplay)

One Battle After Another yari iyobowe Paul Thomas Anderson

  • Indirimbo y'umwimerere nziza yakoreshejwe (Best original song)

Golden yakoreshejwe muri KPop Demon Hunters

  • Gutunganya neza amashusho (Best film editing)

One Battle After Another amashusho yayo yatunganyijwe na Andy Jurgensen;

  • Filime ifite amajwi meza (Best sound)

F1

  • Guhitamo neza abakinnyi (Best casting)

One Battle After Another icyo gikorwa cyayobowe na Cassandra Kulukundis

  • Filime bateguwe neza banasokoje neza (Best make-up and hairstyling)

Frankenstein igihembo cyahawe Mike Hill, Jordan Samuel na Cliona Furey

  • Filime yakoreshejwemo Imyambaro myiza (Best costume design)

Frankenstein yahagarariwe na Kate Hawley

  • Filime ngufi nziza irimo abakinnyi nyabo (Best live action short)

The Singers na Two people exchanging Saliva zanganyije amanota zombi zitwara iki gihembo

  • Filime mbarankuru ngufi nziza (Best documentary short)

All the Empty Rooms