Uburyo butatu Isanzure rishobora kurangira

Ifoto igaragaza igice cyo hejuru cy'isi cyafotorewe mu isanzure, bumwe mu butaka bugaragazwa n'urumuri rw'amashanyarazi.

Ahavuye isanamu, Fotograzia via Getty Images

    • Umwanditsi, André Biernath
    • Igikorwa, BBC News Brasil
  • Igihe co gusoma: iminota 5

Urupfu rwijimye, rukonje kandi rumara igihe kirekire cyane ukuntu. Iherezo rishobora kumara igihe kirekire cyane kandi ririmo urugomo. Cyangwa wenda iherezo rifite indi ntangiriro?

Muri rusange ibyo ni bimwe mu bitekerezo by'ingenzi cyane bijyanye n'ukuntu iherezo ry'Isanzure (Univers/Universe) rishobora kuzagenda mu gihe cya kure cyane, wumve ngo cya kure cyane – niba binabayeho ahubwo.

Iherezo ryayo ni kimwe mu bibazo by'amayobera akomeye cyane muri siyanse. Ndetse n'inzobere zemera ko hari ibibazo byinshi kurusha ibisubizo kuri iyi ngingo.

Ariko kugira ngo dusobanukirwe bumwe mu buryo ishobora kurangira yose uko yakabaye, tugomba mbere na mbere gusobanukirwa ukuntu yatangiye.

Intangiriro ya byose

Isanzure ni byose. Ririmo ikirere cyose, ibifatika byose, ingufu, ndetse n'igihe ubwacyo, nkuko bitangazwa n'ikigo cy'Amerika cy'ubumenyi bw'isanzure n'ikirere hamwe n'ibyogajuru (NASA).

Ukuntu isanzure yabayeho bishobora kuba byaratewe n'igitekerezo inzobere mu bumenyi bw'ikirere (astronomers/astronomes) zise igitekerezo cya ' Big Bang' cyangwa 'the Big Bang theory' (la théorie du Big Bang).

Icyo gitekerezo cyumvikanisha ko mu myaka igera kuri miliyari 13.8 ishize, Isanzure ryari rishyushye cyane kandi ritsindagiye ndetse ko ryakomeje kwaguka kuva icyo gihe.

Isanzure ryakomeje kwaguka nuko amaherezo, mu gihe kirekire cyane, ibice nk'injeje (urujeje, itsinda) z'inyenyeri, inyenyeri n'imibumbe biravuka.

Isanzure riracyaguka n'uyu munsi.

Urumuri rw'umweru rushashagirana rwa muviringo (rukoze nk'uruziga) ruraboneka hagati, ku mpande hari ibice bishashagirana by'ibara ry'idoma (purple).

Ahavuye isanamu, FlashMovie via GettyImages

Insiguro y'isanamu, Igitekerezo cya 'Big Bang' cyumvikanisha ko Isanzure ryatangiye ari igice kimwe cyaje kwaguka kikarambuka

Ariko muri rusange, tubiziho ibintu bicye cyane.

Profeseri (Prof) Alexandre Zabot, umuhanga mu bugenge (physique) wo kuri Kaminuza ya Federal University of Santa Catarina, muri Brésil (Brazil), agira ati: "Umurimo wacu ni nko kureba imyitwarire n'ukugenda kw'umugezi wose, nta gusuzuma neza ibigize amazi yose awunyuramo."

Igitekerezo cyitwa 'Big Freeze'

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ikigo cy'ubumenyi bw'ikirere cyitwa Royal Observatory Greenwich, cyo mu Bwongereza, gisobanura ko niba Isanzure rikomeje kwaguka, ingufu zizakwirakwira cyane kuburyo amatsinda y'inyenyeri azakomeza gutandukana, nuko amaherezo inyenyeri zihagarike kubaho (kuvuka) naho izisanzweho zizapfe.

Nuko mu gihe cy'imyaka ibarirwa muri za tiriyari iri imbere, Isanzure ryijime cyane ndetse amaherezo ryegere imiterere ikonje, yijimye ndetse irimo hafi ubusa, nkuko icyo kigo gikomeza kibivuga.

Iki gitekerezo kizwi nka 'the Big Freeze', cyangwa 'Heat Death'.

Ni igitekerezo aho, amaherezo, uduce duto cyane (atoms) twose tugize Isanzure tuzagera ku buringanire bw'ubushyuhe (ahantu hose hakagira ubushyuhe bungana) ubundi ibintu bigahagarara gusa, nkuko ikigo cy'ubushakashatsi Royal Institution, cyo mu Bwongereza, kibivuga.

Porofeseri wungirije (Associate Professor) Raul Abramo, wo mu kigo cy'ubushakashatsi ku bugenge kuri Kaminuza ya São Paulo, muri Brésil, agira ati: "Buri kintu cyose cyerekana ko Isanzure rizagenda rirushaho kubamo ubusa, gukonja cyane no kwitarura [kuba kure] cyane."

Yongeraho ati: "Amatsinda y'inyenyeri azagenda ajya kure cyane, inyenyeri zizakura ubundi zipfe."

"Ni imiterere ya nyuma aho Isanzure ahanini rizaba ari irimbi."

Ifoto igaragaza ikirere cyijimye cyuzuyemo inyenyeri, mu gicuku kirimo amabara mato y'ubururu.

Ahavuye isanamu, Arctic Images via Getty Images

Insiguro y'isanamu, Ibitekerezo bya 'the Big Freeze', 'the Big Rip' na 'the Big Crunch', ni ibitekerezo by'ukuntu Isanzure rishobora kurangira

Igitekerezo cyitwa 'Big Rip'

Niba ibyo bitumvikana ko bimeze neza, hari ikindi gitekerezo, ariko cyo cyumvikana ko hari ukuntu cyagira ingaruka zikaze.

Gishingiye ku gitekerezo cyuko Isanzure ririmo kwihuta cyane mu kwaguka kwaryo, bitewe n'ingufu zijimye. Niba ibyo bikomeje, rishobora kwaguka cyane kuburyo imbaraga rukuruzi (gravity) zitazaba zigishoboye kugira icyo zifata, nkuko bivugwa n'ikigo Royal Museums Greenwich cyo mu Bwongereza.

Iki gitekerezo kizwi nka 'the Big Rip', cyangwa 'the Great Rupture'.

Imbaraga rukuruzi ni zo zituma umubumbe cyangwa ikindi kintu gikwega ibintu kibyerekeza hagati hacyo, nkuko NASA ibisobanura.

Izo mbaraga zituma imibumbe izenguruka Izuba, zikagumisha Isi hamwe ndetse zigatuma abantu baguma ku butaka aho kugira ngo bajye mu kirere. Imbaraga rukuruzi ni zo zihuza ibintu nk'inyenyeri, izuba n'imibumbe irigaragiye, n'amatsinda y'inyenyeri.

Ku rundi ruhande, ingufu zijimye zirimo amayobera cyane ndetse zisa n'izifite ingaruka zinyuranye n'izo.

Prof Zabot arasobanura ati: "Ntituramenya ibizigize [ibyo zikozemo], ariko birazwi ko zitera kwigizayo, hafi nko kuba ikinyuranyo cy'imbaraga rukuruzi."

NASA ivuga ko ingufu zijimye zirimo gutuma Isanzure ryaguka ku muvuduko mwinshi. Icyo kigo cy'Amerika kivuga ko hagati ya 68.3% na 70% by'Isanzure bigizwe n'ingufu zijimye.

Kandi ibyo byavumbuwe gusa mu mpera y'imyaka ya 1990.

Zamaze igihe kirekire zitaravumburwa kubera ko imbaraga rukuruzi zizirusha imbaraga ku gipimo cy'abantu, imibumbe ndetse n'amatsinda y'inyenyeri. Ingufu zijimye zigaragara gusa ku gipimo kinini cyane, cy'intera iri hagati y'amatsinda y'inyenyeri.

Prof Zabot arasobanura ati: "Uko Isanzure rirushaho gukura ndetse rikiyongera mu bunini, ni ko imbaraga zo kwigizayo zifitanye isano n'ingufu zijimye zirushaho kwiyongera."

Yongeyeho ati: "Bishobora kuba biterwa n'uko, uko Isanzure ryiyongera mu ngano, ingufu zijimye zirushaho kuba ingirakamaro [kwigaragaza] ku bipimo bito cyane."

Ingufu zijimye zidashikamye (zihindagurika) zishobora habaho gusenyuka cyane aho Isanzure ryagukira ku buryo inyenyeri, imibumbe na za 'atoms' "bireka gufata", nkuko NASA ibivuga.

Prof Zabot agira ati: "Ni yo mpamvu izina ry'Icyongereza ry'iki gitekerezo rifite ibisobanuro bibiri. Cyitwa 'Big Rip', bisobanuye gusenyuka cyane, gutabura, cyangwa guhagarika."

Yongeraho ati: "Ariko 'rip' ni n'impine y'amagambo [yo mu Cyongereza ikomoka mu Kilatini] isobanuye uruhukire mu mahoro."

Igitekerezo cyitwa 'Big Crunch'

Haracyari ibindi bishobora kubaho bibi na byo byavuzwe ko bishoboka.

Niba ingufu zijimye zicitse intege kandi amaherezo zikaza guhinduka, imbaraga rukuruzi zakwegeranira ahantu hamwe. NASA ivuga ko byageza ku iturika rikomeye (Big Crunch), aho Isanzure ryasandara.

Ikindi gitekerezo cyumvikanisha ko Isanzure ishobora kongera kwiyegeranya (kugabanuka) mu kintu kimwe, mbere yuko habaho irindi turika (Big Bang) ubundi Isanzure rindi rikavuka. Ibi bizwi nka Big Bounce, bikumvikanisha ko Isanzure ryacu n'Amasanzure yo mu gihe kizaza ashobora guhora ari mu ruhererekane rutarangira rwo kugabanuka (kwiyegeranya) no kwaguka.

Prof Abramo agira ati: "Ariko ubu ni uburyo bwihariye cyane, tudafiteho amakuru cyangwa ibimenyetso [gihamya]."

Ifoto igaragaza amatsinda y'inyenyeri arimo ibicu by'ikigina n'ikijuju mu kirere.

Ahavuye isanamu, Fotograzia via Getty Images

Insiguro y'isanamu, Isanzure ni buri kintu, harimo amatsinda y'inyenyeri, ikirere cyose n'ibifatika hamwe n'ingufu ikirere gifite

None se, birashoboka kugereranya igihe Isanzure rizarangirira?

Prof Abramo ati: "Oya, nta kimenyetso dufite kigaragaza ko mu gihe kizaza hazabaho gusenyuka gukomeye cyangwa ihirima rikomeye."

Prof Zabot yongeraho ati: "Amagereranya amwe kuri iyi mpera avuga [ko bizaba mu] imyaka ibarirwa muri za tiriyari, mu gihe ayandi ahwihwisa ku gihe kirekire cyane kurushaho."

Niba Isanzure rimaze imyaka nibura miliyari 13.8, riracyasigaje kubaho imyaka miliyari 986.2 kugira ngo rigeze ku myaka tiriyari imwe y'amavuko.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa na Kaminuza ya Radboud yo mu Buholandi bwumvikanishije ko Isanzure ririmo kwangirika mu buryo bwihuse cyane kurusha uko byatekerezwaga mbere. Abashakashatsi babaze ko ibisigazwa bya nyuma by'inyenyeri bishobora gufata imyaka 10^78 (ni ukuvuga umubare 1 ukurikiwe n'amazeru 78) kugira ngo birimbuke (bipfe).

Inyokomuntu ishobora kuba itazaba ikiriho kugira ngo ibibone.

Umubumbe w'Isi ushobora kuzava ku ikarita mbere cyane y'icyo gihe, ubwo Izuba ryitezwe guhinduka inyenyeri rutura itukura, mu myaka miliyari esheshatu ubaze uhereye ubu.

Prof Abramo arasobanura ati: "Ukuri ni uko tuzi ibintu bicye cyane ku isanzure." Avuga ko ibikoresho bicye biriho ubu bituma bigorana gupima neza Isanzure.

Kandi ibyo bifungura kuba habaho gusuzuma ibindi bitekerezo. Urugero, 'multiverse' – igitekerezo cyuko hariho Isanzure rirenze rimwe.