Dore indyo eshanu nziza cyane ku bwonko â Inzobere yo muri Harvard University

Ahavuye isanamu, Getty Images/PA
Hari ibiryo bifasha gutuma wumva umeze neza, bigakarishya ubushobozi bwo kwibuka, kandi bigafasha ubwonko gukora neza.
Ni ibyemezwa na Uma Naidoo inzobere mu buvuzi bwo mu mutwe bukoresha ibiribwa akaba nâumwalimu mu ishuri ryâubuvuzi rya Harvard University muri Amerika.
Ubuzima bwo mu mutwe nâibyo turya bikorana nkâuko ubwonko bukorana nâinda, mu mikoranire yâingenzi kandi igira ingaruka ku mubiri.
Kimwe mu mikorere yâumubiri yumvikanisha iyi mikoranire ni uburyo ubwonko nâamara byombi biva mu bwoko bumwe uturemangingo turemwamo urureri (uruzogi mu Kirundi) kandi izo ngingo zombi zikomeza gukorana uko umuntu akomeza kwirema.
Ubwonko nâamara bikomeza gukorana mu kohereza ubutumwa bugenda nkâimisemburo. Mu byâukuri hagati ya 90 na 95% byâimisemburo ya serotonin, umusemburo utanga amakuru ufite aho uhuriye no kugena ubushake bwo kurya (appetite) ukorerwa mu rura ruto.

Ahavuye isanamu, Uma Naidoo
Iyo indyo atari nziza, amara agira ibibazo ndetse akagira ingaruka zâiyo ndyo mbi. Ibi bitera umunabi, kubura amahoro ndetse bikaba byavamo indwara nka âdepressionâ.
Bityo, uko wita cyane ku byo ufungura nâamara yawe, niko uba wita no ku buzima bwawe bwo mu mutwe, kuko âhari ihuriro ritaziguye hagati yâibyo urya nâuko umezeâ, nkâuko iriya nzobere yabibwiye BBC.
Naidoo avuga ko mu buzima bwe bwose yakunze ibiryo no guteka.
Uyu muganga kandi uvuka mu muryango wâabaganga avuga ko igihe cyose yagiye arebera ibintu byose abona byâingenzi mu mboni ya siyanse.
Ubwo yariho yiga ubuvuzi, yabonye ko nta bumenyi buhagije buriho mu masomo ajyanye nâibiribwa, maze ubwo yajyaga kunonosora mu masomo yâubuvuzi bwo mu mutwe, yahise abona ko hakenewe kurushaho ubushakashatsi ku ihuriro ryâibiryo nâubuzima bwo mu mutwe.
Ati: âIki ni icyiciro kirimo kuzamuka kandi gitangiye kwaguka.â
Mu Ukwakira 2022, iyi nzobere yabwiye BBC Mundo ku byiza bya vitamine B mu gutuma ubwonko bwawe bumererwa neza, cyane cyane B-12, B-9 na B-1.
Kuri iyi nshuro yatuganirije ku biribwa abona ko bifite akamaro cyane mu gutuma umuntu yumva amerewe neza kandi bikongera imbaraga zâubwonko.
1. Ibirungo

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ibirungo bizwiho kugira ibirinda uturemangingo twâumuntu. Bimwe muri byo nka turmeric (yo mu bwoko bumwe na tangawizi) bigira akamaro karuseho mu kugabanya umunabi.
Curcumin, kimwe mu binyabutabire bigize turmeric, kigabanya umunabi mu guhindura uko ubwonko burimo bukora no kurinda hippocampus (igice cyâubwonko kigira uruhare runini mu kumenya no kwibuka/tsa).
Ikindi kirungo abahanga mu buvuzi bwo mu mutwe bavuga ko ari ingenzi ni saffron. Iki kiva mu ndabo zizwi nka "saffron crocus". Naidoo avuga ko ubushakashatsi bwerekanye ko saffron ifite icyo ihindura ku gahinda gakabije (depression).
Ubushakashatsi bwerekanye ko kurya saffron kenshi bigabanya ibimenyetso byâumurwayi ufite âdepressionâ.
2. Ubunyobwa butandukanye (nuts)

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ubunyobwa bwâamoko atandukanye bugira ibirwanya indwara nâumunabi ndetse bizwiho gufasha ubwonko gutekereza neza no kwibuka.
Ku rundi ruhande, ubunyobwa bugira amavuta meza akenerwa nâubwonko bwacu ngo bukore neza, hamwe na vitamine nâibinyabutabire nka selenium ku bunyobwa bumwe na bumwe.
Naidoo ajya inama yo kurya 1/4 cyâisahani yâubunyobwa ku munsi, kongera kuri salade nâimboga.
Bushobora kuvangwa kandi nâibindi nkâimbuto bikorewe mu rugo kuko uruvange rwâibi ari ingenzi cyane kurusha izindi mvange zabyo zigurishwa kuko kenshi ziba zirimo umunyu cyangwa isukari byinshi.
3. Shokola yâumukara

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ubu bwoko bwa âchocolatâ ni ahantu heza ho kuvana ubutare (iron), kurinda udutsi two mu bwonko bigatuma imisemburo ituma umuntu agubwa neza ikorwa neza.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bakuru barenga 13,000 mu 2019 bwasanze abantu barya shokola yâumukara mu buryo buhoraho bafite munsi ho 70% ibyago byo kugira âdepressionâ.
Shokola nkâizo zifitemo byinshi birinda uturemangingo kwangirika, ibintu byâingirakamaro cyane ku buzima bwo mu mutwe.
4. Avoka

Ahavuye isanamu, PA
Avoka akenshi zigira ikinyabutabire cyinshi cya magnesium, cyâingenzi cyane mu mikorere yâubwonko. Iyi nayo ni indi soko yo kumererwa neza.
Hari ubushakashatsi bwinshi bwakozwe bwerekana ko âdepressionâ ifite aho ihuriye no kubura magnesium.
Abarwayi bamwe bakoreweho isuzuma bahawe doze iri hagati ya miligarama 125 na 300 za magnesium berekanye gukira vuba vuba ibimenyetso bya âdepressionâ.
Muganga Naidoo ati: âNkunda kuvanga avoka, amashaza nâamavuta ya olive nkâibyo gusiga ku mugati, cyangwa se nkabifatisha imboga.â
5. Imboga rwatsi

Ahavuye isanamu, Getty Images
Imboga zâibibabi binini, nkâizitwa kale, zikora itandukaniro mu buzima, nkâuko iyi nzobere ibivuga.
Nubwo itazwi cyane, ukuri ni uko bene izi mboga zigira vitamine E, nâibyitwa carotenoids na flavonoids, intungamibiri zirinda kwibagirwa (dementia) no gutakaza ubwenge, nkâuko Naidoo abivuga.
Akandi kamaro kâizi mboga ni uko zikungahaye ku byitwa folate, ubwoko bwa vitamine B9 yâumwimerere yâingenzi cyane mu mikorere yâuturemangingo dutukura twâamaraso (globure rouge/red blood cells).
Kubura folate bishobora gutera indwara zimwe zo mu mutwe. Niyo mpamvu iyi vitamine ari ingenzi ku gukomera mu mutwe no mu gukora imisemburo.
âImboga nka Ă©pinard/spinach nâizindi zo mu bwoko bwazo nazo ni isoko nziza ya âfolic acidââ yâingenzi cyane ku buzima bwo mu mutwe nkâuko Naidoo abivuga.










