Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
DR Congo: 'Igisubizo cya gisirikare ni cyo gisubizo dushaka' â Muyaya
Umuvugizi wa leta ya Congo Kinshasa yatangaje ko batangiye âurugendo rwo gukemura burunduâ ibibazo âbikabijeâ byâumutekano mucye mu burasirazuba bwâigihugu bimaze imyaka 25 cyangwa 30, kandi ko bifuza igisubizo cya gisirikare.
Mu kiganiro âDialogue entre Congolaisâ cya Radio Okapi iterwa inkunga na ONU, Patrick Muyaya yavuze ko leta ântiyibagiweâ abaturage ba Masisi, Rutshuru na Nyiragongo mu ntara ya Kivu ya Ruguru bari kugirwaho ingaruka zikomeye nâintambara hagati ya M23 nâingabo za leta, ahubwo âdukurikirana ibintu umunsi ku munsiâ.
Muri iki kiganiro, Muyaya yumvikanye asobanura ko inzira za dipolomasi zitatanze umusaruro ku makimbirane amaze imyaka myinshi agaruka mu burasirazuba bwa DR Congo.
Imirwano ikomeye yabaye mu mpera zâicyumweru gishize nâejo ku wambere mu majyepfo ya teritwari ya Masisi ahegereye intara ya Kivu yâEpfo, yatumye abaturage benshi bahunga bamwe berekeza muri teritwari ya Walikale mu burengerazuba bwa Kivu ya Ruguru, abandi muri teritwari ya Kalehe ya Kivu yâEpfo, nkâuko sosiyete sivile yaho ibitangaza.
Aba bavuga kandi ko ku wa mbere ibisasu byavuye ahagenzurwa na M23 bikagwa muri 'centre' ya Minova muri Kivu yâEpfo bigahitana abantu babiri barimo umugore. M23, bivugwa muri iyi mirwano ko ikomeje kwigarurira ibindi bice byâamajyepfo ya Masisi,nta cyo iravuga kuri ibyo birego.
Patrick Muyaya yavuze ko âibihugu byose ku isi byifuza ko tujya mu nzira yâamahoro nâibiganiro nkâibya Luandaâ, gusa anenga ko nta cyo bikora ku kuba âu Rwanda ari rwo rufasha M23â, yongeraho ati âariko habaho igihe cya dipolomasiâ.
Leta yâu Rwanda ihakana gufasha M23, ikavuga ko ikibazo cyayo ari icyâAbanyecongo ubwabo.
Muri iki kiganiro, Muyaya abajijwe niba umuhate wo guhuza Perezida FĂ©lix Tshisekedi na Paul Kagame nta cyo wageraho, yasubije ati: âKwakemura iki mu gihe ingabo zâu Rwanda zikiri ku butaka bwa Congo? Nta na kimwe.â
Yavuze ko kuva mu Rwanda haba jenoside, Congo yatangiye kugira ibibazo byâumutekano mucye mu burasirazuba, arondora imitwe yabanjirije M23, avuga ko yose ifite imiterere imwe.
Ati: âTwatangiye urugendo rwo gukemura ibi bibazo burundu bimaze imyaka 25 cyangwa 30, birakabije.
âKandi ibisubizo ntabwo ari ibisubizo biza ako kanya, ni ibisubizo bisaba igihe kandi nabivugaga mu kanya ko dipolomasi ari icyo iri cyo, kuko twe aho turi ubu ni aho dufite ikibazo cyihutirwa.
âHari ibikorwa birimo kuba byo gutegura âopĂ©rationsâ za gisirikare hagati yacu nâingabo za SADC, sinatanga amakuru arambuye kuri ibi, bisobanuye ko mu bisubizo byose biteganywa hano igisubizo cya gisirikare dushyize imbere ari na cyo dushaka kizadusaba ikiguzi cyâabantu.â
Abajijwe impamvu ingabo za leta zidakora ibitero iba yitezweho nâabaturage byo gusubiza inyuma M23, yasubije ati: âUmva, ingabo nizigaba igitero ntabwo zizaza kubibwira Radio Okapi.â
Mu cyumweru gishize, umuryango wâubukungu wâibihugu by'Afurikayâamajyepfo, SADC, watangaje ko umutwe wâingabo zawo zoherejwe mu butumwa muri DR Congo ugiye gukora ibitero, ufatanyije nâingabo za leta, byo âkurangiza inyeshyamba za M23 no kugarura amahoro nâumutekanoâ.