Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ibintu bitanu byatangajwe mu kiganiro cya mbere cya NASA ku karubanda kuri UFOs
Abahanga bagenzuye raporo zigera kuri 800 zâibintu biguruka mu kirere bitazwi (UFO) byabonetse mu myaka irenga 10 ishize â ariko igice gito cyane ni cyo mu byâukuri kidasobanutse, nkâuko itsinda ryâabashakashatsi ryabivuze.
Umwaka ushize ikigo cya Amerika cyâubushakashatsi mu kirere nâisanzure (NASA) cyashyizeho itsinda ryâabahanga ngo basobanure ibi icyo kigo cyita âunidentified anomalous phenomena (UAP)â.
UAP ni ibintu byabonetse ântihamenyekane ibyo ari byo niba ari indege cyangwa ari ibintu kamere bigendanye na siyanse.â
Kuwa gatatu, ku nshuro ya mbere iri tsinda ryakoze ikiganiro gifunguriye rubanda cyaciye kuri televiziyo kirimo kuba.
Ibi ni bimwe mu byâingenzi byatangajwe.
Ibyabonetse byinshi birasonutse â bimwe biracyari amayobera
Sean Kirkpatrick ukuriye ishami rya All-domain Anomaly Resolution Office (AARO) ryo muri minisiteri yâingabo za Amerika yagize ati: âTubona raporo nshya hagati ya 50 na 100 buri kweziâ.
Gusa avuga ko umubare wâibiboneka âbishobora kuba mu byâukuri bidasanzweâ ari hagati ya 2% na 5% byâibiboneka byose.
Mu gihe kimwe muri icyo kiganiro, herekanywe video yafashwe nâindege yâintambara ihagurukira ku bwato mu burengerazuba bwa Amerika yerekana uruhererekane rwâutudomo tudasobanutse tugenda mu kirere nijoro.
Iyi ndege ya gisirikare ntiyabashije kumenya ibyo ari byo, ariko nyuma byamenyekanye ko ari indege isanzwe yâubucuruzi yariho yerekeza ku kibuga cyâindege kinini.
Hari ibindi byabonetse ariko byo birimo amayobera kurushaho.
Raporo ya Pentagon (minisiteri yâingabo ya Amerika) yo mu 2021 ivuga ko ku bintu 144 abapilote ba gisirikare ba Amerika babonye kuva mu 2004, uretse kimwe ibindi byose ntibirasobanuka.
Abahanga ntabwo bahakana ko bishoboka ko ibi ari ibintu byo hanze yâuyu mubumbe wacu (extra-terrestrial/ extra-terrestre).
Ubuzima bwite bubuza NASA iperereza
Sean Kirkpatrick yavuze kandi ko kutavogera ubuzima bwite nabyo byabaye imbogamizi ku iperereza ryâikigo cyabo.
Ubuhamya butandukanye bwâibyo abantu babonye biguruka cyangwa biri hasi cyane mu kirere, burimo abavuga ko babibonye nko mu masambu cyangwa ingo zâabantu.
Ati: âDushobora kubona ahabonetse byinshi aho ari ho hose dushaka ku isi yose. Byinshi dufite ni ibyo hafi ya Leta zunze ubumwe za Amerika. Abantu benshiâŠntibabikunda iyo tugaragaje ibyabonetse hafi yâingo zabo.â
'Microwaves' no kwibwira ko hari icyo ubonye
Amakuru ya UAP kenshi aba agoye gusobanura no kumva kandi ashobora guhindurwa byoroshye.
David Spergel, umukuru wâiri tsinda UAP rya NASA, avuga ko hari ibice byâimvumba (waves) za radio byafashwe nâabashakashatsi muri Australia.
Ati: âByari bifite imiterere idasanzwe mu byâukuri. Abantu ntibashoboraga kumenya ibirimo kuba. Noneho batangira kubona nyinshi muri izo mvumba zijya hamwe mu gihe cyâamasaha yâifunguro rya ku manywa.â
Nyuma byaje kuboneka ko ibikoresho bireba byakoreshwaga nâabashakashatsi byarimo bifata âsignalsâ za microwave bakoreshaga mu gushyushya ifunguro ryabo rya kumanywa.
Scott Kelly, wahoze ari inzobere mu byâisanzure akaba nâumupilote ufite ubunararibonye bwâimyaka ibarirwa muri za mirongo, avuga inkuru yâibyamubayeho ariko mu byâukuri zari intekerezo.
We na pilote wamufashaga bari batwaye indege hafi ya Virginia Beach (umujyi uri ku nyanja ya Atlantika muri leta ya Virginia ya USA), nuko mugenzi we âyemeza ko babisikanye na UFOâ.
UFO ni âunidentified flying objectâ cyangwa ikintu kiguruka kitazwi icyo ari cyo.
Scott ati: âNjye ariko ntacyo nabonye. Twahise dukata ngo tujye kureba icyo ari cyo, twasanze ari igipurizo."
Gukwena no kwibasira abashakashatsi
Abapilote bâindege zâubucuruzi bitondera cyane gutangaza ibyo babona mu kirere, nkâuko David Spergel abivuga, kubera kunegurwa no kubakwena bashobora gukorerwa iyo bavuze ko babonye ibigendajuru bidasobanutse.
David ati: âImwe mu ntego zacu ni ukuvanaho icyo kinegu kuko hacyenewe amakuru yâukuri mu gusubiza ihurizo ryâibi bintu.â
Abashakashatsi bamwe baraneguwe kuri internet ku kazi kabo mu gushaka kumenya ukuri kuri ibi bintu byo mu kirere bimwe bidasubanutse kugeza ubu.
Igihe gishya cy'umucyo kuri ibi
Imwe mu mpamvu iboneka za kiriya kiganiro cyo kuwa gatatu ni uko NASA irimo guhindura imigirire.
Iki kigo cyâubushakashatsi mu isanzure nâikirere kimaze imyaka za mirongo kigerageza kumenya neza ibivugwa nâababonye za UFO.
NASA ntiyakunze gutangaza amakuru arambuye ku byo yagezeho.
Nyuma ya kiriya kiganiro itsinda ryakiyoboye ryakiriye ibibazo bya rubanda. Kimwe cyagiraga kiti: âNi iki NASA ihishe?â
Umukozi wa NASA Dan Evans yasubije ko iki kigo gihagurukiye kugaragaza umucyo. Ati: âNi yo mpamvu turi 'Live'kuri Televiziyo uyu munsiâ.