Ni iki Amerika, Israel n'ibihugu by'Abarabu bifuza mu by'ukuri kuri Iran?

Igihe co gusoma: iminota 4

Abantu benshi, nubwo atari bose, bifuza ko iyi ntambara irangira vuba bishoboka.

Ariko se ni mu buhe buryo? Aho niho ibitekerezo bitandukanye.

Reka dutangire na Leta Zunze Ubumwe za Amerika:

Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Intego z'intambara za Perezida Donald Trump ntizisobanutse neza, zisa n'izihindagurika, hari igihe avuga ko igamije gukuraho ubushobozi bwa nikleyeri bwa Iran, kwishyira mu maboko ya Amerika kwa Iran no kwemera ibyo Amerika na Israel bayisaba byose, ubundi akavuga ko ashaka gusenyuka burundu kw'ubutegetsi bwa Repubulika ya Kislam ya Iran.

Kugeza ubu, Iran ntabwo irishyira mu maboko ya Amerika cyangwa ngo isenyuke.

Ariko igisirikare cyayo cyacitse intege cyane nyuma y'iminsi 19 yo guterwa ibisasu.

Ibiganiro bitaziguye hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran byaberaga i Genève muri Gashyantare (2), biyobowe na Oman, byari birimo kuzana icyizere ku kibazo cya nikleyeri.

Abanya-Oman bavuga ko Iran yari yiteguye kugirana amasezerano akomeye atanga icyizere ko Tehran itazakora intwaro za nikleyeri.

Ibi kandi bisa nkaho bigoye nyuma y'uko Iran itoye Umutegetsi wayo mushya w'Ikirenga, umugabo ushobora kurakaza Washington, Mojtaba Khamenei, umuhungu wa Ayatollah Ali Khamenei wishwe ku munsi wa mbere w'intambara.

Kubera izamuka ry'ibiciro by'ibitoro ku isi, ifungwa ry'umuhoro wa Hormuz, hamwe n'impungenge zikomeje kwiyongera mu gihugu mu gihe Amerika irimo yinjira mu yindi ntambara ihenze yo mu Burasirazuba bwo Hagati, hazabaho igitutu gikomeye kuri Trump kugira ngo ahagarike iyi ntambara.

Ariko bizamugora gutsinda niba ubutegetsi bwa Tehran bukomeje kuba ubutegetsi, butajegajega.

Icyo Iran itashakaga kuganiraho ni ukugabanya cyangwa guhagarika gahunda yayo yo gukora ibisasu bya misile bigera kure cyangwa inkunga yayo ku mitwe ishyigikira muri ako karere, nk'aba-Houthis muri Yemen cyangwa Hezbollah muri Liban.

Icyo Washington, hamwe n'abandi benshi mu bafatanyije, bifuza ni uko iyi ntambara irangirana n'ihirikwa ry'ubutegetsi bw'Umutegetsi w'Ikirenga hagashyirwaho guverinoma nshya, itorwa mu buryo bwa demokarasi bashaka, n'ubutegetsi bwa Iran budateje ikibazo ku baturage bayo cyangwa abaturanyi bayo.

Ariko kugeza ubu, ibyo nta kimenyetso na kimwe kigaragaza kuri ibyo bizabaho.

Niba ibyo bidashoboka, umusaruro mwiza uzakurikiraho kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iyi ntambara ni uko Repubulika ya Kiyisilamu yangiritse cyane ihindura imyitwarire yayo, ikareka guhohotera abaturage bayo, kandi ikareka burundu gushyigikira imitwe y'iterabwoba yo muri ako karere.

Iran

Iran yifuza ko intambara irangira vuba bishoboka, ariko ntabwo irangizwa n'amasezerano ya Washington.

Irabizi ko ishobora kurwanya Trump cyane muri iyi ntambara, bitewe n'imiterere yayo.

Iran ifite inkombe ndende kurusha izindi zose zo mu kigobe kandi ifite ubushobozi bwo guhagarika ingendo - mu gihe kitazwi - mu nzira ya Hormuz - ahaca amato mu bihe bisanzwe atwara hafi 20% by'ibitoro byose ku isi.

Ubusabe bwa Perezida wa Amerika ko yafashwa gufungura uwo muhora ntabwo ibindi bihugu byabwemeye.

Ubwongereza, Uburayi n'ibindi bihugu bihangayikishijwe no gushyira amato yabyo y'intambara mu kaga binyuze mu guherekeza amato y'ubucuruzi agaca muri iriya nzira, mu gihe bitashyigikiye iyi ntambara no mu bihe byashize.

Mu by'ukuri, Iran ivuga ko intambara igomba kurangira yizejwe ko itazongera guterwa ukundi, kandi inasaba indishyi z'intambara ku byangijwe n'indege za Amerika na Israel.

Iran izi ko ishobora kudahabwa na kimwe muri ibyo. Ariko ubutegetsi bwa Repubulika ya Kiyisilamu ya Iran n'umutwe wayo w'ingabo zirinda impinduramatwara (IRGC) bashaka gusa kurokoka iyi ntambara kugira ngo bashobore gutangaza intsinzi ku baturage babo n'isi yose.

Israel

Mu bihugu bitatu biri mu ntambara - Amerika, Iran na Israel - Leta ya Netanyahu isa nkaho idashaka kurangiza iyi ntambara.

Barashaka kubona ububiko bwinshi bwa misile za Iran busenywa, hamwe n'ububiko bw'intwaro, ibigo by'ubutegetsi, ahantu hagenewe radar, n'ibirindiro bya IRGC.

Birumvikana ko ibi byose bishobora kongera kubakwa intambara irangiye, bityo Israel yifuza ko Iran yumva ko hari ikiguzi kinini mu kubikora, kandi bivuze ko indege z'intambara za Israel zishobora kugaruka kurasa Iran na nyuma y'iyi ntambara.

Israel ibona ibisasu bya Iran n'umushinga wayo wa nikleyeri nk'ikibazo gikomeye ku kubaho kwayo.

Muri rusange, guverinoma ya Benjamin Netanyahu, ibona ibi bibazo nk'ikintu Israel idashobora kwihanganira.

Nubwo ibi atari ko abaturage bose ba Israel babibona kuko bamwe banenga iyi leta kuba gashozantambara.

Ibihugu by'Abarabu

Ibihugu byo mu kigobe cy'Abarabu - Arabiya Sawudite, Emira Zunze Ubumwe, Qatar, Bahrain, Kuwait na Oman - byatekerezaga ko bishobora gukomeza kubana mu mahoro na Repubulika ya Kiislamu ya Iran nubwo byahoranaga urwikekwe.

Ubu birakajwe nuko nubwo banze gushyigikira iyi ntambara kuri Iran, bikomeje kuraswaho hafi ya buri munsi bivuye ku ndege zitagira abapilote na za misile za Iran.

Iran ivuga ko irimo kwihorera ku bikorwa n'ibirindiro by'ingabo za Amerika biri muri ibyo bihugu.

Umwe mu bategetsi bo mu kigobe yagize ati : "Umurongo utukura warenzwe. Nta cyizere kikiriho hagati yacu na Tehran kandi ntabwo dushobora kugirana nabo umubano mwiza nyuma y'ibi."