Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Amayobera mu butayu bumaze imyaka myinshi kurusha ubundi bwose ku isi
- Umwanditsi, Kate Schoenbach
- Igikorwa, BBC Travel
Bamwe bemera ko ari ibirenge byâimana, abandi ko ari inziga (uruziga, umuzingi mu kirundi) zakozwe nâimbyino zâibisabantu byo mu kirere, ariko nta muntu urabasha gusobanura ibya za miliyoni z'inziga zâamayobera ziri muri ubu butayu.
Ubutaka bwâibikabije
Mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Africa ku nkombe zâinyanja ya Atlantika, Ubutayu bwa Namib ni hamwe mu hantu humagaye cyane kurusha ahandi ku isi.
Namib bisobanuye âahantu hatari ikintu na kimweâ mu rurimi rwaho rwa Namba, aha hantu hameze nko ku mubumbe wa Mars hari amabimba manini cyane yâumucanga wo mu butayu, imisozi yâibitare, nâimirambi yâamabuye, ni ubutayu bwa kilometero kare 81,000 bukora ku bihugu bitatu.
Ku myaka miliyoni 55 ibarwa ko bumaze, Namib ifatwa nkâubutayu bumaze imyaka myinshi kurusha ubundi bwose ku isi (ubutayu bwa Sahara bibarwa ko bumaze imyaka hagati ya miliyoni ebyiri na zirindwi gusa).
Mu gihe cyâimpeshyi ubushyuhe busanzwe buba buri kuri degere celicius 45 mu gihe ijoro rikonja bikomeye cyane, ni hamwe mu hantu hafatwa nkâahadashoboka na busa guturwa kuri uyu mubumbe.
Nyamara, uko imyaka yagiye ishira, hari amoko yâibinyabuzima yahagize imuhira â maze bituma haboneka ibintu byâimiterere idasanzwe nâubu abahanga batarasobanukirwa.
Aho inyanja igonganira nâubutayu
Ubutayu bwa Namib bufite uburebure burenga kilometero 2,000 kuva mu majyepfo ya Angola ugaca muri Namibia kugera mu majyaruguru ya Africa yâEpfo.
Ku mwaro wâinyanja muri Namibia hari ahareshya na 160km aho ubu butayu bugarukira neza neza ku nkombe zâinyanja. Ishusho y'iri hurironi umwihariko kandi ni urukererezabagenzi, iboneka nkâigitangaza kitari henshi ku isi.
Hari inyamaswa zihashoboye
Ibice byumagaye cyane bya Namib bigira igipimo rusange cyâimvura ya milimetero 2 gusa ku mwaka. Hashobora kandi gushira nâimyaka nta na gacye kaguye.
Ariko mu kuboneka kudasanzwe inyamaswa nkâimpyisi, intarangwe (guĂ©pards/Cheetahs), inyoni za ostriches/autruches, imparage, impala, nâingeragere zaremye uburyo zibasha kuba muri ubu buzima bukomeye cyane bwo muri ubu butayu.
Ostriches zizamura ubushyuhe bwâumubiri wazo kugira ngo bigabanye uko zitakaza amazi, imparage zo mu misozi yaho zibasha kurira, naho ingeragere zaho zishobora kumara ibyumweru zitanyoye amazi kubera kurya ibimera biyafite nkâimizi nâingeri z'ibimera.
âAmarembo yâikuzimuâ
Hamwe mu hantu hakarishye cyane muri ubu butayu bwâintaturwa bwa Namib ni ahantu hareshya na 500km hari amabimba manini yâumucanga nâamato yatawe cyera cyane ku nkengero zâinyanja ya Atlantika hazwi cyane nka Skeleton Coast.
Aha hahera mu majyepfo ya Angola kugeza hagati muri Namibia, izina ryaho riva ku bisigazwa byinshi byinshi byâamagufa yâamafi ya rutura (whales/baleines) ari aho ku mwaro hamwe nâamato hafi 1,000 yatawe cyera cyane, byose bihamaze imyaka amagana.
Aka gace ka Skeleton Coast gakunze kuba kabuditse ibicu bitsitse, biva ku mivumba ikonje yâinyanja ya Atlantika iza igasekurana nâumwuka ushyushye uvuye mu butayu bwa Namib.
Ibi bicu bituma amato agorwa cyane no kunyura aha hantu, kandi abantu bacye batuye hafi aho bitwa aba âSanâ bahita âubutaka Imana yaremye irakayeâ.
Agenda nâubwato ku nkengero zâiburengerazuba bwa Africa, umushakashatsi wo muri Portugal Diogo CĂŁo yahagaze igihe gito kuri Skeleton Coast mu 1486.
Nyuma yâuko CĂŁo nâabagabo bari kumwe nawe bahashinze umusaraba ariko inkubi zâumuyaga wuzuye umucanga nâikirere kibi cyane cya hano byatumye bahita bihutira gusubira mu nyanja, gusa basiga bahabatije izina ryamenyekanye cyane; âAmarembo yâIkuzimuâ .
Amabimba atangaje yâumucanga
Uyu munsi, abakerarugendo bajya muri Namib kureba amabimba rutura atangaje yâumucanda ahitwa Sossusvlei, agace kâumunyu nâibumba kari hagati muri Namib muri Parike yâigihugu yitwa Namib-Naukluft â parike ya gatatu nini muri Africa ifite ubuso bwa kilometero kare 50,000.
Mu gihe amabimba yâumucanga ari hose muri ubu butayu bwa Namib, ayo muri Sossusvlei afite umwihariko wâibara rijya kuba âorangeâ. Iri bara mu byâukuri riri hagati yâumutuku nâumuhondo, risobanura uburyo muri ubu butaka haba harimo ubutare bwinshi cyane.
Amabimba yo muri aka gace ni amwe mu manini cyane ku isi. Menshi ashobora kurenga 200m zâuburebure, mu gihe iryo bita âDune 7â, riri mu majyaruguru ya Sossusvlei rifite ubutumburuke bwa metero hafi 400 mu kirere.
Inziga zâamayobera
Mu bitangaza bya Namib, kimwe mu biteye amatsiko nâamayobera akomeye yâuko byabayeho ni icyo bita âinziga zâamayoberaâ (uruziga/umuzingi mu Kirundi)
Rimwe na rimwe bazita kandi âimpeta zâamayoberaâ, ni inziga zikozwe nâubwoko bumwe bwâikimera (ibyatsi) ziboneka hose mu butayu bwa Namib kandi zashobeye inzobere ku buryo zikoze nâimpamvu.
Izi nzigaziboneka neza uri mu kirere, aho ubona ko zifite ishusho imwe kandi aho ziba zegeranye zitarutana cyane.
Izi nziga zifite umurambararo uri hagati ya metero 1.5 na 6m hagati muri Namib, naho mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Namibia ho usanga ari nini kuko zishobora no kugera ku murambararo wa 25m.
Mu myaka myinshi cyane byari bizwi ko izi nziga zibaho muri Namibia, ariko mu 2014 izindi nkazo zavumbuwe muri Australia ubwo Bronwyn Bell umuhanga muri siyanse yâibidukikije yariho yiga ku gace kadatuwe kitwa Pilbara.
Uyu yatangajwe nâizi nziza, maze uyu mugore avugana na Stephan Getzin, umuhanga mu bumenyi bwâisi wo mu Budage ngo amubwire ibyo yavumbuye.
Mu gihe izi nziga zo muri Australia zisa cyane nâizo muri Namibia, itandukaniro riri mu bigize ubutaka ryarushijeho gushobera abahanga.
Ibirenge byâimana Mukuru?
Mu gihe inzobere zigishobewe nâimpamvu habaho izi nziga zidasanzwe, abaturage baho bo muri Namibia bo barazizi. Aba-Himba bemera ko ziva ku myuka, ko ari ahakandagiwe nâimana yabo yitwa Mukuru.
Mu gushaka kumenya imvo yazo, abahanga mu mibare bagerageje kubara ngo barebe niba izi nziga hari umujyo runaka zikurikiza.
Ariko Hein Schultz, nyiri ikigo Rostock Ritz Desert Lodge kiri hanze gato ya Parike ya Namib-Naukluft, asobanura ko bamwe mu bahatuye bemera ko izi nziga zâamayobera âziterwa nâibinyabuzima byo mu kirere bihabyinira nijoroâ.
Ukuri kurahari ?
Kugeza ubu, nta ngingo yemeranywaho yâimpamvu cyangwa inkomoko yâizi nziga . Ariko mu myaka ya vuba aha, abahanga muri siyanse bo muri Namibia, Ubudage na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nâahandi bagiye hamwe ngo bige iki kintu bizeye kumva impamvu yacyo.
Mu kigo Gobabeb - Namib Research Institute, kiri kure hagati muri ubu butayu, inzobere mu kwiga inigwahabiri (insects) Eugene Marais asobanura ko ibitekerezo bibiri byâingenzi ku kibitera bishingiye ku bucye cyane bwâamazi muri Namib.
Ubushakashatsi bumwe buvuga ko izi nziga ziterwa nâimiswa (termites) zikora izi nziga kugira ngo zikamure amazi nâibindi byazitunga mu butaka. Mu kwigizayo ibimera byose biri ku butaka, imiswa ikora ahantu hambaye ubusa ku butaka, ibituma iyo imvura iguye amazi agera kure mu butaka.
Iki gitekerezo kivuga ko iyo miswa ibasha gukomeza kubona icyo inywa mu gihe cyâumwaka kivuye muri ibyo âbigegaâ byo munsi yâubutaka yakoze.
Ikindi gitekerezo cyâingenzi ni uko âibyatsi gutya byirema ubwabyoâ, aho guhatana kwâimizi yabyo gutera inziga zituma bibasha no kubona aho bikura ibibitunga nâamazi mu gace kâubutaka gusa kabikikije.
Iyobera ritarasobanuka
Nyuma yâimyaka yâamapfa akabije, ibyatsi bya za nziga zâamayobera bishobora kuma ndetse bikavaho bigashiraho. Maris asobanura ko igitangaje cyâaha hantu ari uko iyo imvura iguye, ako kanya ânkâibidasanzweâ za nziga zihita zigaruka.
Kubwa Marais, ubushakashatsi kuri izi nziga za Namib muri rusange bwibanze ku bice bimwe na bimwe byâubu butayu. Yemera ko kugira ngo hazamenyekane neza uburyo izi nziga zibaho bizasaba kwagurira ubu bushakashatsi mu bice byose byâimiterere yâubu butayu.
Marais atekereza ko ibi bintu bidasanzwe bitatse ubu butayu biterwa nâibintu byinshi. Ariko kumenya neza ibyo ari byo kugeza ubu biracyari inshoberabahanga.