U Rwanda rwamaganye âamagambo rutwitsiâ ya Ndayishimiye

Ahavuye isanamu, Ntare Rushatsi
Leta yâu Rwanda yatangaje ko yamaganye âamagambo rutwitsi kandi atari aya kinyafurikaâ ivuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye wâu Burundi yavugiye i Kinshasa muri DR Congo.
Mu kiganiro nâurubyiruko ku cyumweru i Kinshasa, Ndayishimiye yanenze abategetsi bâu Rwanda ko bafasha âimitwe ihungabanya akarereâ.
Ndayishimiye yavuze kandi ko âari ngombwa gukomeza urugamba kugeza abaturage bâu Rwanda nabo nyine batangiye kotsa igitutuâ, yongeraho ati: âNdibaza ko nâurubyiruko rwâu Rwanda rudashobora kwemera kuba imfungwa mu karereâ.
Mu itangazo, Leta yâu Rwanda yavuze ko Perezida Ndayishimiye yavuze âibirego byinshi bidafite ishingiro kandi rutwitsi bigamije gucanishamo Abanyarwanda bikanashyira mu kaga amahoro nâumutekano mu karere kâibiyaga bigari.â
Leta y'u Rwanda ivuga ko âbiteye ikibazoâ kuba uwariwe wese yagerageza âguhamagarira urubyiruko rwâu Rwanda guhirika letaâ, rikongeraho riti: âAriko noneho kuba umuyobozi wâigihugu gituranyi ari we ukoze ibyoâŠni ukutigengesera gukabije kandi ni ukunyuranya kugaragara nâihame shingiro ryâubumwe bwa Afurika.â

Ahavuye isanamu, Ntare Rushatsi
Ubutegetsi bwa Gitega bwongeye kureba nabi ubwa Kigali kuva mu mpera zâumwaka ushize aho bashinje u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara wagabye igitero cyiciwemo abantu mu majyaruguru ashyira uburengarazuba bwâu Burundi.
Leta yâu Rwanda yavuze ko ntaho ihuriye nâicyo gitero. Leta yâu Burundi nyuma yafunze imipaka yâubutaka ihana nâu Rwanda.
Inzobere za ONU zishinja igisirikare cyâu Burundi gufatanya mu buryo bunyuranye nâubuzwi nâingabo za DR Congo mu mirwano n'umutwe wa M23, izo nzobere kandi zishinja igisirikare cyâu Rwanda gufasha M23.
Mu gihe impande zombi zihakana ibi, abasesenguzi bamwe bavuga ko aho Gitega na Kigali bihagaze mu ntambara mu burasirazuba bwa Congo bishobora kuba ari imwe mu mpamvu zâuko ibintu byifashe ubu hagati yâu Burundi nâu Rwanda.
Leta yâu Rwanda yatangaje ko ânta nyungu ifite mu guteza amakimbirane nâabaturanyiâ, kandi ko izakomeza gukorana nâabafatanyabikorwa bo mu karere no hanze yako mu gushaka amahoro nâiterambere.













