Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
U Rwanda rwamaganye āamagambo rutwitsiā ya Ndayishimiye
Leta yāu Rwanda yatangaje ko yamaganye āamagambo rutwitsi kandi atari aya kinyafurikaā ivuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye wāu Burundi yavugiye i Kinshasa muri DR Congo.
Mu kiganiro nāurubyiruko ku cyumweru i Kinshasa, Ndayishimiye yanenze abategetsi bāu Rwanda ko bafasha āimitwe ihungabanya akarereā.
Ndayishimiye yavuze kandi ko āari ngombwa gukomeza urugamba kugeza abaturage bāu Rwanda nabo nyine batangiye kotsa igitutuā, yongeraho ati: āNdibaza ko nāurubyiruko rwāu Rwanda rudashobora kwemera kuba imfungwa mu karereā.
Mu itangazo, Leta yāu Rwanda yavuze ko Perezida Ndayishimiye yavuze āibirego byinshi bidafite ishingiro kandi rutwitsi bigamije gucanishamo Abanyarwanda bikanashyira mu kaga amahoro nāumutekano mu karere kāibiyaga bigari.ā
Leta y'u Rwanda ivuga ko ābiteye ikibazoā kuba uwariwe wese yagerageza āguhamagarira urubyiruko rwāu Rwanda guhirika letaā, rikongeraho riti: āAriko noneho kuba umuyobozi wāigihugu gituranyi ari we ukoze ibyoā¦ni ukutigengesera gukabije kandi ni ukunyuranya kugaragara nāihame shingiro ryāubumwe bwa Afurika.ā
Ubutegetsi bwa Gitega bwongeye kureba nabi ubwa Kigali kuva mu mpera zāumwaka ushize aho bashinje u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara wagabye igitero cyiciwemo abantu mu majyaruguru ashyira uburengarazuba bwāu Burundi.
Leta yāu Rwanda yavuze ko ntaho ihuriye nāicyo gitero. Leta yāu Burundi nyuma yafunze imipaka yāubutaka ihana nāu Rwanda.
Inzobere za ONU zishinja igisirikare cyāu Burundi gufatanya mu buryo bunyuranye nāubuzwi nāingabo za DR Congo mu mirwano n'umutwe wa M23, izo nzobere kandi zishinja igisirikare cyāu Rwanda gufasha M23.
Mu gihe impande zombi zihakana ibi, abasesenguzi bamwe bavuga ko aho Gitega na Kigali bihagaze mu ntambara mu burasirazuba bwa Congo bishobora kuba ari imwe mu mpamvu zāuko ibintu byifashe ubu hagati yāu Burundi nāu Rwanda.
Leta yāu Rwanda yatangaje ko ānta nyungu ifite mu guteza amakimbirane nāabaturanyiā, kandi ko izakomeza gukorana nāabafatanyabikorwa bo mu karere no hanze yako mu gushaka amahoro nāiterambere.