Irani yanze umugambi w'amahoro wa Amerika ivuga ko 'ukabije', inashyiraho amabwiriza atanu yo guhagarika intambara
Itangazamakuru rya leta ya Irani, Press TV, rivuga ko Iran yanze igitekerezo cya Amerika kigamije kurangiza intambara, isubiramo amagambo y’ “umukozi mukuru ushinzwe umutekano na politiki”.
Press TV ntabwo yavuze uwo muyobozi uwo ari we , cyangwa urwego rwe cyangwa izina rye, ariko uyu muyobozi avuga ati: "Irani izahagarika intambara niramuka ifashe icyemezo cyo kubikora kandi mu gihe ibyo isaba byubahirijwe."
Abayobozi ba Irani bagiye bavuga kenshi ko bifuza ko intambara irangira burundu, atari uguhagarika imirwano gusa.
Nk’uko byatangajwe na Press TV, uyu muyobozi yasobanuye ibisabwa bitanu, birimo:
- Guhagarika burundu "ubugizi bwa nabi n'ubwicanyi" by'umwanzi
- Gushyiraho uburyo bufatika bwo kwemeza ko intambara itongera gushozwa kuri Repubulika ya Kiyisilamu
- Kwishyura indishyi n'ibindi byangijwe mu ntambara byemejwe kandi bisobanutse neza
- Isozwa ry'intambara ku mpande zose no ku matsinda yose yirwanaho agize uruhare mu karere kose
- Kwemerwa n'amahanga ku burenganzira bwa Irani bwo gukoresha ububasha ku muhora wa Hormuz
Press TV ivuga ko Washington imaze igihe ikurikirana ibiganiro binyuze mu nzira zitandukanye za dipolomasi, ariko Tehran ibona ko ibyo bitekerezo "bikabije".
Izindi nkuru wasoma: