Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ese koko hari ibiryo bifasha umubiri wawe kutabira icyuya kinuka?
- Umwanditsi, .
- Igikorwa, BBC Food
- Igihe co gusoma: iminota 4
Mu bihe nkāibi byāubushyuhe, imvubura zacu zāibyuya ziba zikora rwose. Ariko se aho kwiringira za deodorants nāindi mibavu ihumura, hari ikindi twakora mu kugenzura uko duhumura cyangwa tunuka? ndetse tukaba twabigira neza turya ibiryo runaka?
Twese tuzi ko iyo ushyushye, ubira icyuya kurushaho. Ni uburyo kamere bwāumubiri wacu bwo kwihehereza ubwawo ā buri gitonyanga cyose cyāicyuya kiva mu mubiri wacu kiwufasha kugabanya ubushyuhe. Muri aka kamaro kose kāiki gikorwa, hari ubwo kizana ikindi kintu kitameze neza.
Yego, turavuga uko icyuya kiza kinuka.
Buri wese iyo abize icyuha aba atandukanye: abantu bamwe nta mpumuro cyangwa umunuko na muto uzanwa nacyo bagira, abandi hari ubwo babira icyuya kinuka bikabije.
Prof Johan Lundstrƶm wo muri Karolinska Institutet i Stockholm muri Sweden yakoze ubushakashatsi bwinshi ku mpumuro nāumunuko wāicyuya. Avuga ko uko icyuya cyacu cyumvikana mu mazuru biterwa nāibintu bitandukanye.
Agira ati: āUko duhumura cyangwa tunuka biva ku ruhurirane rwāimvubura zitandukanye mu mubiri ā ibyo igice kimwe, biterwa nāuturemangingo twacu, bacteria ziri mu mubiri wacu (ziterwa nāibintu nkāisuku) hamwe nāibidukikije (ubuhehere, ubushyuhe, nāigipimo cyāumwuka aho turi).
āHanyuma kandi, ibyo turya nabyo bishobora kugira uruhare rwāingenzi.ā
Rero, ku mpamvu zumvikana, nkāimiterere karemano nāisuku dufite, ibyo dushyira mu mibiri yacu bishobora kugira uruhare rukomeye ku buryo ibyuya byacu binuka cyangwa bihumura.
Ibiribwa bihindura guhumura kāumubiri wacu
Ntabwo tuzi neza igipimo ibiryo bihinduramo uko duhumura iyo tubize icyuya, kugeza ubu ntabwo birapimwa mu buryo buzwi, nkāuko Lundstrƶm abivuga, ariko tuzi ibiribwa bishobora kugira icyo bikora ku buryo duhumura.
Ati: āAbantu barya inyama nyinshi muri rusange bajya kunuka ānabiā kurusha abarya cyane cyane ifunguro ryāimboga. Kandi, nkāuko benshi bashobora kuba babizi, umuntu ukunda kurya tungurusumu agira kenshi icyuya gifite ukwacyo gihumura.ā
Imboga za asparagus (izo mu bwoko bwāimiteja) hamwe nāibirungo bitandukanye, nabyo bishobora guhindura impumuro yacu kamere. Ariko se ni ibiki bigize ibi bibasha guhindura umuhumuro wāicyuya cyacu?
Johan Lundstrƶm ati: āMu byāukuri, bisa nāibigizwe nāibinyabutabire bigera mu mijyana yāamaraso. Kuva aho, bigasohoka no hanze. Ibintu byinshi bigera mu mitsi itwara amaraso mu buryo bumwe cyangwa ubundi birasohoka biciye mu muhumuro wāumubiri.ā
Rero, niba uriye inyama na tungurusumu ā byombi bikungahaye ku kinyabutabire cya sulphur, iki iyo umuntu akiriye, gisohokera mu nzira nyinshi, harimo āguhumekera epfo iyoā ā ariko no mu cyuya.
Ese hari ibiryo byatuma icyuya cyawe gihumura neza?
Mu gihe hari ubushakashatsi bucye bwakozwe ku biribwa runaka bituma ibyuya byawe bihumura neza, inyigo zimwe zerekanye indyo zishobora gutanga umusaruro mu guhumuza icyuya cyawe.
Hari igerageza ryakorewe muri Macquarie University muri Australia. Abagabo 43 baryitabiriye bakarabaga amazi gusa mbere yo kwambara T-shirts za kotoni (nta deodorant biteye). Bambaye iyo mipira amasaha 48 ā harimo isaha imwe yāimyitozo ngororamubiri kugira ngo imvubura zāibyuya zirusheho gukora ā mbere yo gukorerwa isuzumwa ryo kwihumurizwa.
Ibyavuyemo? Abagabo bari bariye cyane cyane imbuto nāimboga basanze ābafite icyuya gihumura neza kurushaā
Abari bariye ibinyamavuta, inyama, amagi, na tofu nabo ntibanukaga cyane. Ariko abari bariye ibinyampeke nāibinyesukari (carbohydrates foods) basanze bafite umuhumuro udashimishije wāicyuya cyabo.
Indi nyigo yakozwe ku muhumuro wāicyuya cyāabagabo 17 wakurikiranye imirire yabo yāifunguro ririho inyama zitukura cyangwa iritariho inyama na nkeya. Ibipimo byāicyuya cyabo byafashwe nyuma yāibyumweru bibiri. Hashize ukwezi, basubiyemo iryo gerageza noneho bahinduranya indyo bari bafashe mbere.
Hanyuma itsinda ryāabagore 30 basabwe gupima icyuya mu buryo bwo guhumura neza, gukurura, nāigipimo cyāubugabo(masculinity). Ibyuya byāaba bagabo basanze birushijeho guhumura neza no gukurura aba bagore igihe bariye ifunguro ritariho inyama. Ibi biganisha ku gusobanura ko kurya inyama zitukura bifite ingaruka mbi ku buryo icyuya cyawe gisohoka kimeze mu mazuru yāabakwegereye.
Nkāuko bimeze akenshi mu bushakashatsi bwa siyanse, hari ubushakashatsi nkāubu bucye bukorerwa ku bagore. Gusa bumwe mu bwakozwe bwagaragaje ko abagore batatu icyuya cyabo cyasuzumwe mbere, mu gihe, na nyuma yāifunguro ritarimo za ācaroliesā nyinshi, abagabo bakunze icyuya cyāabo bagore ubwo bari bongeye kurya bisanzwe ariko ntibakwishimira icyo cyuya mu gihe abagore bari kuri āregimeā birinda ācaroliesā nyinshi.
None, birakwiye guhindura indyo yawe kugira ngo uhindure uko umubiri wawe uhumura? Aho kurya indyo runaka ngo uhumure neza, Lundstrƶm avuga ko mu buryo bwumvikana ābyoroshye gukoresha imibavuā.
Yongeraho ko nubwo bwose waba ugira impumuro mbi mu bandi, ahantu hose ibi bidafatwa nkāikintu kibi.
Lundstrƶm ati: āHari itandukaniro mu buryo imico yāibihugu nāahantu bafata impumuro yāumubiri. Urugero, impumuro yāumubiri muri gym cyangwa mu buriri uri kumwe nāuwo ukunda ifatwa mu buryo butandukanye iyo ari ya mpumuro nāubundi ariko uri ahantu handi, nkāigihe wicaranye nāumuntu utazi muri bus.
āIkindi, umukunzi wawe ashobora gukunda impumuro kamere yāumubiri wawe!ā
Ubwo ni uburyo bumwe bwo gusuzuma niba uhuza nāumuntu.