Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Michael B Jordan: Undi mu-star muri filimi wahise ajya kurya 'burger' agifite igihembo yatwaye cya Oscar
- Umwanditsi, Ottilie Mitchell
- Igihe co gusoma: iminota 3
Nyuma yo kwegukana igihembo gikomeye cy'umukinnyi mwiza (best actor) mu birori bya Academy Awards, Michael B. Jordan yahise ajya kwica isari muri 'restaurant' iri aho hafi aharya 'cheeseburger' nini cyane.
Uyu mukinnyi, watsinze kubera uko yakinnye muri filime 'Sinners' ivuga ku nkuru ivugwa mu mateka ya Mississippi y'ibinywamaraso (vampires), yaciye kuri 'restaurant' y'ibiryo byihuse ya In-N-Out Burger nyuma y'ibirori i Los Angeles.
Yari acyambaye ikositimu ye y'umukara yatambukanye ku itapi itukura (red carpet), maze ageze aho aricara ararya, igihembo cye kiri ku meza, anaseka asinyira abakozi ku ngofero zabo.
Jordan ari mu byamamare byinshi, birimo Hilary Swank na Julia Roberts, bagiye bava mu birori bya Oscars bakajya kurya 'burger' muri restaurant zigurisha ibiryo byihuse ziri hafi.
Ibirori bya Oscars bimara amasaha menshi, kandi ashobora kuba yari ashonje, kuko urebye amafoto, Jordan asa n'uwategetse burger ya 3x3, ifite inyama eshatu z'inka n'uduce dutatu twa fromage.
Icyakora, ntibyabaye ifunguro rituje cyangwa ry'ibanga, kuko yari akikijwe n'imbaga nini y'abafotora n'abafana basakuza bishimiye kubona uyu mukinnyi wa filimi afite igihembo cye cya Oscar cya mbere yegukanye nyuma y'imyaka irenga 20 akina filimi.
Mu 2005, umukinnyi wa filime Hilary Swank yagiye muri Astro burger mu mu burengerazuba bwa Hollywood, acyambaye ikanzu y'ibirori, nyuma yo gutwara igihembo cya Oscar kubera filimi ya 'Million Dollar Baby'.
Nyiri iyo resitora, Dino Andrianos, yabwiye The New York Post icyo gihe ati: "Yinjiye afite akanyamuneza kenshi, azamura igihembo hejuru y'umutwe we, maze abantu bose bahita batangira kumukomera amashyi".
Julia Roberts na Jamie Lee Curtis nabo bagiye kuri In-N-Out Burger nyuma y'ibihembo muri ibyo birori, mu 2019 no mu 2024.
Ibyamamare bikunze kugaragara muri resitaurants z'ibiryo byihuse zizwi muri Amerika, wenda bitewe n'umubano zigirana Oscars.
Vanity Fair, itegura ibirori bya nyuma y'umuhango w'ibihembo byamamaye cyane (after-party), yatangiye gutanga burger za In-N-Out muri ibyo birori kuva mu 1994, nk'uko ibitangazamakuru byo muri Amerika bibivuga.