Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
'Umwuka mubi' hagati y'intumwa z'u Rwanda na DR Congo mu kanama k'umutekano ka ONU
I New York muri Amerika, intumwa ya DR Congo muri ONU ubwo yasubizaga ibivuzwe na mugenzi we wâu Rwanda, yavuze ko "umwuka [mubi] mubona hano" ari na ko bimeze mu karere.
Aho hari mu nama yâibihugu bigize akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi yateranye kuwa gatatu kaganira ku kibazo cya DR Congo aho abahagarariye ibihugu byabo batanze ibitekerezo ku buryo babibona nâigisubizo gishoboka kuri iyi ntambara.
Akanama gashinzwe umutekano ku isi ka ONU kagizwe nâibihugu 15 ariko bitanu bikomeye kandi bigahoramo bikagira imbaraga mu gutuma hari umwanzuro uwo ari wo wose gafata.
Aka kanama gashobora gusaba impande zishyamiranye gukemura ibibazo byazo mu mahoro, gashobora gufata ibihano, cyangwa kakemeza ikoreshwa ryâimbaraga mu kugarura amahoro.
Ni rwo rwego rwo hejuru ku isi amakimbirane ashobora kuganirirwamo no gufatwaho imyanzuro.
Intumwa z'u Rwanda na Congo zavuze iki?
Nkâuko byari byitezwe muri iyi nama yari iyobowe n'intumwa y'Ubuyapani, abahagarariye ibi bihugu bakoresheje amagambo akomeye yo gushinjanya gukorana nâimitwe ya M23 na FDLR kuri buri ruhande.
ZĂ©non Mukongo wari uhagarariye DR Congo, yibanze ku gushinja u Rwanda amakuba ari mu gihugu cye rufasha M23 no gusaba ko rufatirwa ibihano nâaka kanama ka ONU.
Yavuze ko mu mirwano muri Congo ingabo zâu Rwanda âzikoresha intwaro zigezwehoâ. Ati: âAka kanama gakwiye kurenga intera yo kudahana kagafatira ibihano u Rwanda kubera ibyaha byarwoâ.
Mukongo yavuze ko Congo yifuza âgukemura ibibazo no kugera ku mahoro arambyeâ biciye no mu nzira za dipolomasi, ariko ko âingabo zâu Rwanda na M23 bigomba kuva muri RD Congo nta mananizaâ, asaba ako kanama gutegeka M23 gushyira intwaro hasi.
Mukongo kandi yashimye ko ingabo za SADC zoherejwe muri Congo, abyita âibisubizo bya Afurika ku bibazo bya Afurikaâ, anasaba aka kanama ko izo ngabo za SADC zahabwa inkunga ifatika.
Ernest Rwamucyo wari uhagarariye u Rwanda yanenze ko kugeza hagati mu mwaka ushize ONU yari imaze gukoresha miliyari 24$ ku butumwa bwa MONUSCO bwo kugarura amahoro muri Congo ânyamara ibintu byarushijehokumera nabiâ, nâimitwe yitwaje intwaro ikagera kuri 250.
Rwamucyo yavuze ko âimvugo zâurwango no gushaka kumaraho Abatutsi bâAbanyecongo byafashe indi ntera umuryango mpuzamahanga urebereraâ. Ati: âUmuryango mpuzamahanga ntugomba kureberera jenoside irimo gututumba ku Batutsi bo muri Congo.â
Yavuze ko ibi bikomeza gutuma abantu ibihumbi amagana bahungira mu bihugu bituranyi, birimo nâu Rwanda. Ati: âUmuhate wose uzirengagiza kurengera uburenganzira bwâAbatutsi bâAbanyecongo nâabandi bavuga Ikinyarwanda [muri Congo] ntabwo uzagera ku musaruro urambye.â
Rwamucyo yashinje ingabo za Congo (FARDC) gufatanya mu mirwano nâumutwe wa FDLR urwanya Kigali, avuga ko ibi bigomba guhagarara kandi FDLR ikamburwa intwaro igacyurwa mu Rwanda.
Ahawe ijambo ku nshuro ya kabiri, ZĂ©non Mukongo yibajije impamvu u Rwanda â ku bwe â ruri muri Congo kurengera Abatutsi bâAbanyecongo, mu gihe ngo nâi Burundi hari Abatutsi. Ati: âIbyo muri Congo ni ikibazo cyâimbere mu gihugu. Nimugume iwanyu.â
Mukongo yongeraho ko umutwe wa FDLR uvugwa nâu Rwanda ari âumukino u Rwanda rukinaâ.
Intumwa z'ibindi bihugu zavuze iki?
Muri rusange, abahagarariye ibihugu bavuze ko intambara yo muri Congo nâibibazo bihari bidashobora gukemurwa nâimbaraga za gisirikare, basaba ko habaho kuganira kwâabo bireba bose, ndetse benshi bashimye umuhate wa Perezida JoĂŁo Lourenço wa Angola wo guhuza abategetsi bâu Rwanda na DR Congo.
Uhagarariye Ubufaransa yamaganye ibitero bya M23 no kuba u Rwanda rufasha uwo mutwe, avuga ko bikwiye guhagarara nta yandi mananiza. Avuga ko ikoreshwa ku butaka bwa Congo ryâintwaro zigezweho zirasa indege ari âumurongo wundi warenzweâ.
Intumwa yâUbushinwa yatangaje ko iki gihugu gitewe impungenge nâuburyo ibintu birimo kumera nabi, ashimangira akamaro kâibiganiro mu kurangiza aya makimbirane, ashimira umuhate wa Angola, ndetse asaba ko ONU yakurikiza inzira âyâibisubizo bya Afurika ku bibazo bya Afurikaâ.
Robert Wood wari uhagarariye Leta Zunze ubumwe za Amerika, yavuze ko ONU igomba kuvugana âaka kanyaâ na leta yâu Rwanda âku nzego zo hejuru cyaneâ ku byo ruregwaho gufasha M23. Uyu yavuze kandi ko ONU igomba âkongera gusuzuma kwizerwa kâuRwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoroâ.
Wood yavuze ko FDLR ari ikibazo gikomeje ku baturage ba Congo âkandi ni ikibazo ku mutekano wâu Rwanda kigomba gukemurwaâ. Yavuze ko hari impungenge ku bushobozi bwâingabo na polisi bya Congo bwo kuziba icyuho cyâumutekano, cyane cyane mu gihe ibintu bigenda bimera nabi mu ntara ya Kivu ya Ruguru.
Intumwa yâUburusiya yagaragaje impungenge zâuko ibintu bigenda bimera nabi, kandi ko umutwe wa M23 ugomba guhagarika imirwano. Yavuze ko gukemura amakimbirane muri Congo âbiri mu nyungu zâibihugu byâakarere kose kâibiyaga bigariâ. Yongeraho ati: âGusa, ibisubizo bya politike ni byo gusa byatuma haboneka amahoro arambye.â
Aka kanama ka ONU kateranye kuwa gatatu nta mwanzuro kafashe ku ntambara irimo kuba mu burasirazuba bwa Congo.