Menya impamvu nyamukuru ituma Iran yanga ibiganiro na Trump

Igihe co gusoma: iminota 4

Muri iki cyumweru, Donald Trump yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Irani bari kugirana "ibiganiro byiza kandi bitanga umusaruro" kugira ngo bahagarike intambara.

Ariko Iran yabihakanye yivuye inyuma. Abayobozi ba Iran bavuze ko nta biganiro byabaye, ndetse umuvugizi wa gisirikare yaranabisetseho, avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika "zivugana zonyine."

Hari itandukaniro rigaragara, aho Washington ivuga ko hari iterambere, mu gihe Tehran yo yabihakanye burundu. Ibi ni ingaruka z'urwikekwe rukabije hagati y'impande zombi.

Umwaka ushize, ibiganiro hagati y'impande byarakozwe, hifujwe ko bizagabanya imvururu. Mu cyiciro gishize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje impungenge zazo ku bijyanye na gahunda ya kirimbuzi ya Iran.

Ariko nyuma y'ibyo biganiro, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli byagabye ikindi gitero cya gisirikare kuri Iran. Iran yabonaga ko ibiganiro bitagabanya amahirwe y'intambara. Niyo mpamvu bamwe bashidikanya amagambo ya Trump.

Ariko, kwanga kwa Iran ntibivuze ko itemera burundu gukora ibiganiro. Ndetse n'abashyigikiye dipolomasi barimo kumva igitutu. Gusubukura ibiganiro ni igikorwa giteje akaga, kandi nta kimenyetso kigaragaza ko kuri iyi nshuro bizaba bitandukanye n'ibindi byabibanjirije.

Iyi ni nayo mpamvu Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Abbas Araqchi n'abandi bayobozi bavuga mu ijwi rikarishye iyo bavuga ku biganiro na Trump. Mbere y'uko Trump atangaza ibyo, Araqchi yavuze ko Iran idashaka ibiganiro cyangwa guhagarika intambara, kandi ko yiteguye gukomeza intambara. Umukuru w'Inteko Ishinga Amategeko ya Iran na we yanze icyifuzo cya Trump, avuga ko "amagambo ya Trump ari ibinyoma."

Ariko ibi ntibivuze ko umuryango w'ibiganiro ufunze burundu.

Ku wa gatatu, Araqchi ntiyigeze yemeza cyangwa ngo ahakane burundu icyo cyifuzo cyari cyatanzwe.

Yabwiye televiziyo ya leta ko "ibitekerezo bitandukanye" byagejejwe ku bayobozi bakuru b'igihugu, yongeraho ko "niba icyemezo gifashwe, birumvikana ko kizashyirwa ahagaragara."

Yanavuze ko politiki ya Irani iriho ubu ari "gukomeza kwirwanaho," kandi ko Tehran "iri mu nzira y'ibiganiro muri iki gihe."

Mu by'ukuri muri Iran ubu ntabwo ituje bitewe n'ibitero bikomeje gusenya ibikorwa remezo by'ingenzi. Kubera uko ibintu bimeze mu gihugu ibiganiro bikomeye bishobora kuba bishingiye ku ngingo runaka, aho kuba ukwanga burundu ibiganiro.

Politiki y'imbere mu gihugu muri Iran irimo gutuma ibintu birushaho kugorana.

Perezida Masoud Pezeshkian, ashyigikiwe n'amatsinda aciriritse, yafashe ingamba zo kwitonda. Ku rundi ruhande, bamwe barwanya cyane ibiganiro.

Hari n'abantu bamwe na bamwe badashaka kuganira muri iki gihe kigoye.

Kandi hari igitutu gituruka hanze ya leta..

Amwe mu matsinda atavuga rumwe n'ubutegetsi muri Iran yanga amasezerano ayo ari yo yose na Repubulika ya Kiiisilamu agashyigikira ibitero yizeye ko intambara izatuma isenyuka kandi ubutegetsi bugahinduka.

Ku rundi ruhande, sosiyete sivile n'abaharanira uburenganzira bwa muntu bafite ubwoba ko ayo masezerano azaha abayobozi amahirwe yo kongera igitutu ku baturage.

Tehran yagaragaje ubushobozi bwayo bwo guhagarika urujya n'uruza rw'ingendo z'ubucuruzi bw'ingufu mu muhora wa Hormuz. Gufunga cyangwa kugabanya ibinyura muri uwo muhora ntibyagira ingaruka ku masoko ya peteroli na gaz gusa, byazigira ndetse no ku bindi bicuruzwa.

Ibi biha Iran kugira ijambo rikomeye. Kugaragaza aho ihagaze biyiha imbaraga zo gukomeza icyo gitutu.

Amakuru y'ibyo Trump yahaye Iran binyuze muri Pakisitani, agaragaza ko bizagorana ko Irani izakwemera ibi bintu.

Muri izo ngingo harimo izikaze ku bijyanye na gahunda ya kirimbuzi ya Irani, gahunda za misile, no gushyigikira abafatanyabikorwa bayo bo mu karere, kugira ngo nayo igagabanyirizwe ibihano kandi ihahabwe ubufasha mu bijyanye n'ingufu za kirimbuzi za gisivili.

Ndetse no ku bashobora kwemeranya ko haba amasezerano, ikibazo nyamukuru ni icyizere. Amasezerano yabanje ntiyamaze igihe kinini.

Amasezerano ya kirimbuzi yo mu 2015, yagezweho nyuma y'imyaka myinshi y'ibiganiro hagati ya Irani n'ibihugu by'ibihangange ku isi, yasenyutse ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zayivanamoga zonyine mu gihe cya manda ya mbere ya Trump. Benshi muri Tehran ntibemera ko amasezerano mashya yaramba.

Kubera iyo mpamvu, icyuho kiri hagati y'impande zombi kirimo kwiyongera.

I Washington, kuvuga ku iterambere bigira uruhare mu ntego za politiki na dipolomasi.

Kuri Tehran, kwanga kuganira biyifasha kugumana aho ihagaze kandi bigaragaza gushidikanya nyako.

Kugeza ubu, icyuho kiri hagati y'ibyo Abanyamerika bizera n'ibyo Irani yanze gishobora gukomeza.

Gufunga icyo cyuho birenze amagambo gusa. Bisaba ibintu bifatika byizeza ko ibiganiro na none bitazaganisha ku yindi ntambara - ibintu na Trump ashobora kuba akeneye kugaragariza igihugu cye, nyuma yo kwiyemeza kurangiza, atari ugutangiza, intambara mu Burasirazuba bwo Hagati.